Polisi yasabye abanyarwanda kwirinda ibyahungabanya umutekano mu minsi mikuru

Mu gihe u Rwanda rwinjiye mu bihe by’imyiteguro y’iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani, Polisi y’Igihugu yasabye abanyarwanda kwitonda no kwirinda ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano no kubateza ingorane.

Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza ubwo Polisi y’igihugu n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

IGP Namuhoranye, yabwiye abanyarwanda ko kugira ngo bazakore iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025 batekanye, basabwa kwitwararika birinda imyitwarire mibi no gukora ibintu byose binyuranyije n’amategeko.

Yagize ati: “Mu mpera z’umwaka tuba twakajije ingamba cyane kuko ibikorwa byinshi bishobora gukurura n’abahungabanya umutekano, dore ko mu mpera z’umwaka haba hari ibitaramo byinshi ndetse bamwe bagatwara banyoye ibisindisha.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye yasabye abanyarwanda kwirinda ibyaha mu minsi mikuru isoza umwaka

IGP Namuhoranye yasobanuye ko muri iki gihe abantu benshi baba bashaka kwishimisha, abandi bakararikira amafaranga yihuse mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibintu bituma ubusinzi, urugomo n’ibindi byaha byiyongera. Yasabye abaturage kwigengesera no kudaha urwaho ikintu cyose cyashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize ati: “Haba ibitaramo byinshi, hari abagenda banyoye ibinyobwa bisindisha, hari n’abashaka inyungu z’ako kanya bakabikora mu buryo butemewe n’amategeko. Ni ngombwa ko buri wese aba maso kugira ngo dutangire umwaka mushya dutekanye.”

IGP Namuhoranye yasabye by’umwihariko abatwara ibinyabiziga kwirinda impanuka zishobora gutuma ibyari ibyishimo bihinduka akababaro by’umwihariko muri iyi minsi minsi mikuru isoza umwaka.

Ati: “Hari ubukangurambaga bukomeje nka  Tunyweless, muri ibi bihe abana baje mu biruhuko mubushyiremo imbaraga kugira ngo ntibazisange mu businzi n’indi myitwarire mibi, kandi mwibutse abakuze kubereka urugero no kubarinda bene iyo myitwarire ituma bisanga mu bisindisha n’indi migirire iyobya urubyiruko rw’u Rwanda.”

Polisi y’u Rwanda yibukije ko mu bihe nk’ibi by’iminsi mikuru hakunze kugaragara gukoresha umutungo nabi, urugomo n’izindi ngeso mbi, bityo isaba abaturage kubyirinda no gukomeza gushyigikira ingamba zigamije kurushaho kubungabunga umutekano w’igihugu.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB Col (Rtd) Pacifique Kayigamba Kabanda yavuze ko mu bizakomeza gushyirwamo imbaraga  ari uguharanira ko umuturage atekana.

Yagize ati: “Mubyo twifuza umunsi ku munsi mu bufatanye na Polisi y’u Rwanda ni uko tugira abaturage batekanye kandi izo nshingano tukaba tuzisangiye namwe nk’abanyamakuru kandi tuzi ko musanzwe muzikora.”

Yongeyeho ati: “Gutanga amakuru ku gihe mubizirikane, kandi nk’uko Polisi yabishimangiye twiteguye gufatanya namwe mu guhanahana amakuru no gufatanya kugira ngo umuturage ahore ku isonga mu bimugenerwa cyane cyane mu birebana n’umutekano we n’abo mu muryango we bose.”

Imibare itangazwa na Polisi y’u Rwanda igaragaza ko ibyaha muri rusange byagabanutse ku rugero rwa 15.7% muri uyu mwaka ugereranyije no mu mwaka ushize wa 2024.