Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026 yitabiriye inama mpuzamahanga igamije kuganira ku iterambere n’ikoreshwa ry’ingufu za nikeleyeri mu guteza imbere ibihugu, ibera i Paris mu Bufaransa.
Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma batandukanye, igamije kungurana ibitekerezo ku ruhare ingufu za nikeleyeri zishobora kugira mu kongera amashanyarazi no gufasha isi guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Perezida Kagame yitabiriye iyi nama aherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo n’itsinda ryaturutse mu Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu za Atomike (RAEB). Ni ubwa mbere Perezida Kagame yitabiriye iyi nama nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ku mugaragaro ko ruri mu rugendo rwo gutangira gukoresha ingufu za nikeleyeri mu nzego zinyuranye z’iterambere.
Uru ruzinduko rubaye nyuma y’uko mu cyumweru gishize impuguke zaturutse mu ‘International Atomic Energy Agency’ zasuye u Rwanda mu cyiciro cya mbere cyo gusuzuma imyiteguro y’ikorwa ry’inganda nto zitunganya ingufu za nikeleyeri n’ibikorwa remezo bikenewe kugira ngo izo ngufu ziboneke.
Umuyobozi Mukuru wa RAEB, Dr. Fidele Ndahayo, uri mu baherekeje Perezida Kagame muri iyi nama, yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu gutegura ikoreshwa ry’ingufu za nikeleyeri.
Yasobanuye ko uru rugendo rwatangiye mu myaka ishize, aho hakozwe inyigo zitandukanye z’ahashobora kubakwa inganda nto zitunganya ingufu za nikeleyeri, hanategurwa abahanga b’Abanyarwanda bazakoramo.
Dr. Ndahayo yongeyeho ko hanakozwe isuzuma ry’umuyoboro w’amashanyarazi mu gihugu hose, harebwa niba ushobora kwakira ingufu zinyongera zizava kuri izi nganda.
Iyi nama ya kabiri ibera i Paris igamije kugaragaza uruhare ingufu za nikeleyeri zishobora kugira mu gutanga amashanyarazi arambye kandi adahumanya ikirere, cyane cyane mu gihe isi ihanganye n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe.
Impuguke zitandukanye zigaragaza ko ingufu za nikeleyeri ari imwe mu nkingi zikomeye zafasha ibihugu kubona amashanyarazi ahagije kandi yizewe, mu gihe zitangiza ibidukikije ugereranyije n’izindi nkomoko zimwe z’ingufu.
Mu kiganiro Dr. Ndahayo yahaye ikinyamakuru Jeune Afrique, yavuze ko u Rwanda ruteganya kuba rwamaze gushyiraho uruganda ruto rutanga ingufu za atomike bitarenze mu mwaka wa 2030, mu rwego rwo kongera amashanyarazi akenewe mu gihugu.
Mu bihe byashize, Perezida Kagame na we yagaragaje ko ikoreshwa ry’ingufu za nikeleyeri rishobora kuba igisubizo kirambye ku kibazo cy’amashanyarazi ku isi, cyane ko biteganyijwe ko kugeza mu 2050 ingufu isi ikenera zizaba zikubye inshuro zirenga eshatu.
U Rwanda rugaragaza ko izi ngufu zishobora gufasha mu guteza imbere inganda, ikoranabuhanga rigezweho ndetse no kunoza serivisi z’ingenzi zirimo ubuvuzi n’uburezi.
Kugeza ubu, imibare igaragaza ko hafi 10% by’ingufu z’amashanyarazi ku isi bituruka ku mikoreshereze ya nikeleyeri, mu gihe ibibazo by’umutekano w’ingufu bikomeje kwiyongera bitewe n’imihindagurikire y’ibihe, intambara n’ibindi bibazo byugarije isi.
Inama mpuzamahanga iheruka, yahuje ibihugu birenga 60, yabereye i Buruseli mu Belgium mu mwaka wa 2024.

