Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Nyakanga 2026, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yahaye impanuro itsinda ry’abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika, abasaba kuzarangwa n’ubunyamwuga, imyitwarire myiza no gukomeza guhesha ishema igihugu bazahagararira.
Mu butumwa yabagejejeho mbere yo guhaguruka, yabibukije ko bagiye guhagararira u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, abasaba kuzakorana ubwitange no gukomeza gusigasira icyizere Igihugu cyubatse mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Yagize ati “Mugiye guhagararira u Rwanda. Mukomeze kuzamura ibendera ry’Igihugu cyacu, mukore kinyamwuga kandi musigasire icyizere u Rwanda rwamaze kwiyubakira mu butumwa bwo kubungabunga amahoro. Izina ryiza rwubatse ku Isi, by’umwihariko mu kurinda umutekano w’abaturage, rikomeze kurushaho kumenyekana binyuze mu bikorwa byanyu.”
CG Namuhoranye yanabasabye kurangwa n’indangagaciro ziranga Polisi y’u Rwanda zirimo ubunyamwuga, ubunyangamugayo, ikinyabupfura no gukorera hamwe.
Yabashishikarije kandi kubaha amategeko n’umuco wa Repubulika ya Santarafurika, kugira ngo bagirane umubano mwiza n’abaturage bazaba bakorera ndetse n’abandi bari muri ubwo butumwa.
Yakomeje agaragaza ko u Rwanda rwubatse izina rikomeye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, cyane cyane mu kurinda abasivili, kubungabunga umutekano no gutanga serivisi zinoze.
Yashimangiye ko inshingano z’iri tsinda ari ugusigasira uwo murage no kurushaho guhesha ishema Igihugu aho rizakorera.
Yongeye kwibutsa abo bapolisi ko imyitwarire yabo, ubwitange n’uburyo bazasohoza inshingano bazaba bahawe bizagira uruhare rukomeye mu gukomeza kugaragaza isura nziza y’u Rwanda, bityo bakaba ba ambasaderi beza baruhagarariye mu ruhando mpuzamahanga.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite uruhare rugaragara mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, aho rwohereza abasirikare n’abapolisi mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika ya Santarafurika, Sudani y’Epfo na Haiti.
Mu myaka ishize, abapolisi b’u Rwanda bakomeje gushimirwa ubunyamwuga n’ubwitange bagaragaza mu kurinda abasivili, gucunga umutekano w’abayobozi bakuru, kurinda ibikorwaremezo no gufasha abaturage binyuze mu bikorwa by’iterambere n’ubutabazi.
Itsinda ry’abapolisi ryitegura kujya muri Repubulika ya Santarafurika rizakorera ubutumwa bwaryo muri MINUSCA, bumwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije gufasha iki gihugu gukomeza urugendo rwo kugarura amahoro, umutekano n’ituze nyuma y’imyaka myinshi yugarijwe n’ibibazo by’umutekano.

