Tanzania: Anna Tibaijuka yasabye Perezida Suluhu gufungura Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi

Uwahoze ari Minisitiri w’Ubutaka n’Iterambere ry’Imiturire muri Tanzania, Anna Tibaijuka, yasabye Perezida Samia Suluhu Hassan gukoresha ubushishozi n’ubwenge akarekura Perezida w’Ishyaka CHADEMA, Tundu Lissu, avuga ko gukomeza kuburanisha urubanza aregwamo bidashobora kugera ku musozo mwiza.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nyakanga 2026, Tibaijuka yavuze ko filozofiya ya 4Rs ( Reconciliation, Resilience, Reforms and Rebuilding ) ari yo ikwiye gushingirwaho hafatwa icyemezo kuri iki kibazo.

Yagaragaje ko amakuru akomeje gutangazwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga ku rubanza rwa Lissu agira ingaruka ku isura ya Tanzania ku rwego mpuzamahanga, ndetse akagira n’ingaruka ku mitekerereze n’amarangamutima y’abaturage.

Yagize ati “Igihugu gikwiye gushakira iki kibazo umuti binyuze mu biganiro no kubahiriza amahame y’ubutabera, kugira ngo harindwe inyungu z’igihugu kandi hakomeze kubakwa ubumwe bw’Abanyatanzania.”

Ibi Tibaijuka yabivuze mu gihe Tundu Lissu akomeje kuburana ku cyaha cy’ubugambanyi bwo kugambanira igihugu, nyuma yo gutabwa muri yombi muri Mata 2025, ubwo yari mu bukangurambaga bw’Ishyaka CHADEMA bwari bufite intero igira iti: “Hakuna Mageuzi, Hakuna Uchaguzi”, bisobanuye ngo “Nta mavugurura, nta matora.”

Lissu ni umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bazwi cyane muri Tanzania, kandi ifatwa rye ryakuruye impaka ndende imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, aho imiryango itandukanye ikomeje gukurikirana uko urubanza rwe rugenda.

Amagambo ya Anna Tibaijuka yongeye gukomeza ibiganiro ku buryo iki kibazo cyakemurwa binyuze mu nzira z’ibiganiro n’ubwiyunge, aho bamwe mu basesenguzi bavuga ko bishobora gufasha kugabanya umwuka wa politiki no gukomeza kubaka ituze n’ubumwe muri Tanzania.

Umwanditsi: Ushindi Paul Balozi