Muhanga: Bamwe mu baturage barinubira serivisi mbi mu guhabwa ibyangombwa by’ubwubatsi‎

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga bavuga ko serivisi bahabwa kugira ngo babone ibyangombwa byo kubaka zitanoze, bigatuma bamwe bubaka batabifitiye uburenganzira, bikabaviramo gusenyerwa.

Akarere ka Muhanga kari mu turere turi guturwa cyane kubera kwaguka k’umujyi ndetse n’ubwiyongere bw’abaturage. Aba baturage bavuga ko hari abamara amezi bategereje ibisubizo ku busabe bwabo, bikarangira bamwe bahitamo kubaka batabiherewe uburenganzira kubera ko baba bakeneye aho kuba cyangwa gukorera ibikorwa byabo.

Bihoyiki Emmanuel, umuturage uherereyehe mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Remera, Umudugudu wa Gasharu, avuga ko yagiye kwaka ibyangombwa bamubwira ko kugira ngo abibone agomba gutanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atanu (frw 500,000) adateganywa n’itegeko rigenga imiturire muri aka Karere.

Bihoyiki yagize ati “Hano i Muhanga rwose ikibazo cyo kudahabwa serivisi z’ibyangombwa byo kubaka bisa nkaho byamenyerewe. Nkanjye nagiye gusaba ibyangombwa banyaka amafaranga menshi, aho kuyatanga mpitamo kubaka rwihishwa none baransenyeye kandi nari maze gushoramo arenga miliyoni ebyiri.”

Asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga kunoza serivisi z’imyubakire no kwihutisha itangwa ry’ibyemezo by’ubwubatsi, kugira ngo hubahirizwe amategeko hatabayeho igihombo ku baturage.

Kayezu Charles umwe mu bubatsi bo mu Karere ka Muhanga yatangarije ICK News ko n’ubwo kubona ibyangombwa byo kubaka hakirimo imbogamizi, hari na bamwe mu bantu bitwaza ko bigoye bakanyuranya n’itegeko harimo no kubeshya cyangwa kunyuranya n’ibiri ku byangombwa bahawe.

Ubwo hizihizwaga umunsi Nyafurika wahariwe kurwanya ruswa, Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yatangarije Igihe.com ko n’ubwo hari intambwe yatewe mu guhashya ruswa, hacyiri ibyuho by’umwihariko mu bijyanye n’imyubakire.

Yagize ati “Umuntu aba ashaka nk’icyangombwa cyo kubaka ahantu hatemewe cyangwa gusana inzu atatse uruhushya icyo gihe agatanga ruswa. Haba n’uyimwaka abanje no gutinza dosiye abishaka. Usanga avuga ngo dosiye yageze muri system, uzagaruke ejo waza ugasanga ibyagombaga gukorwaho ntibyakozwe ati ‘uzongere ugaruke”.

Yakomeje avuga ko abaturage basiragizwa bigamije ko bibwiriza bagatanga ruswa. Imibare itangwa n’ubushakashatsi bwiswe Rwanda Bribery Index 2025 (RBI) igaragaza ko abaturage bishimira izi serivisi bari ku rugero rwa 76% ndetse hamwe uyu mubare ukamanuka ukagera kuri 50%.

Uyu muyobozi yasoje asaba inzego zose n’abaturage gushyira hamwe kugira ngo ruswa mu itangwa rya serivisi za Leta ihashywe.

Ubusanzwe itegeko rivuga ko ntawemerewe kubaka adafite uruhushya rwo kubaka yahawe n’urwego rubifitiye ububasha. Inyubako igomba kubahiriza igishushanyo mbonera cy’umujyi cyangwa icy’Akarere iherereyemo.

Iyo inyubako yubatswe binyuranyije n’amategeko ishobora guhagarikwa, gusabwa gukosorwa cyangwa igasenywa hakurikijwe amategeko. Mu gihe umuyobozi cyangwa ubifitiye ububasha agaragayeho kwifashisha ububasha afite akarenganya abaturage abaka ruswa, itegeko rivuga ko agomba kubihanirwa, ndetse n’umuturage urenga kumabwiriza agenga imyubakire abihanirwa.

Mu Rwanda, umuntu wese ushaka kubaka inzu cyangwa indi nyubako agomba kubanza kubona uruhushya rwo kubaka nk’uko biteganywa n’Itegeko No 10/2012 ryo ku wa 02/05/2012 rigenga imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire mu Rwanda.

Ingingo ya 91 y’iri tegeko iteganya ko umuntu wubatse cyangwa watangiye kubaka adafite uruhushya ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 50,000 Frw na 1,000,000 Frw, hatabangamiwe n’ibindi bihano biteganywa n’amategeko. 

Abanditsi: Jean Claude Imaniranzi & Salomon Izibyose