Gisagara: Hamenwe ritiro 3,000 z’inzoga zitujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage, yamennye litiro zirenga 3,000 z’inzoga z’inkorano zizwi nka “Nyirantare”, zari zafatiwe mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara.

Izi nzoga zatahuwe ku wa 11 Nyakanga 2026, zari zibitswe mu rugo rw’umuturage wo mu Mudugudu wa Bwinyambo, Akagari ka Rwanza, aho zakorerwaga zikanagurishwa abaturage babwirwa ko ari urwagwa, nyamara zarimo uruvangavange rw’ibintu bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko izi nzoga zafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo

Yavuze ko abakoraga izi nzoga bakoreshaga ibikoresho bitandukanye birimo isukari, amazi n’umusemburo wa Pakimaya, bakabicuruza abaturage babeshya ko ari urwagwa rusanzwe.

Yibukije abaturage kwirinda gukora, gucuruza cyangwa kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ashimangira ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko bishyira ubuzima bw’ababinywa mu kaga.

Umwe mu bafatiwe muri ibi bikorwa yemeye ko yakoraga izi nzoga azi neza ko zitujuje ubuziranenge. Yavuze ko bazengaga ari nyinshi bakazigurisha abaturage bazita urwagwa.

Abaturage bo mu Murenge wa Save bavuga ko izi nzoga zari zimaze igihe ziteza ibibazo birimo uburwayi, amakimbirane yo mu miryango, urugomo ndetse n’ibindi byaha.

Nyirabigwi Pierre yavuze ko hari abantu banywaga izi nzoga bagataha bataye ubwenge, bikarangira bateje amakimbirane mu ngo zabo. Yakomeje ashimira Polisi n’izindi nzego ku bw’igikorwa cyo kuzirandura.

Nyirabigwi Pierre, umuturage w’i Save

Nyirandikubwimana Claudine na we yavuze ko izi nzoga zatumaga bamwe batita ku miryango yabo, amafaranga yose bakayarangiza banywa, bikagira ingaruka ku mibereho y’abana.

Umuyobozi w’Umurenge wa Save, Murenzi Augustin, yavuze ko kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge biri mu bikorwa byashyizwemo imbaraga hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage.

Murenzi Augustin, Umuyobozi w’Umurenge wa Save

Yemeye ko hakiri bamwe bagerageza kuzikora rwihishwa, ariko ashimangira ko ubuyobozi buzakomeza gukorana n’inzego z’umutekano n’abaturage kugira ngo ibikorwa nk’ibyo bicike burundu.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gisagara, SSP BT Karekezi, yavuze ko amakuru atangwa n’abaturage ari yo afasha gukumira ibyaha mbere y’uko bigira ingaruka.

Yasabye abaturage kudahishira abakora, babika cyangwa bacuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ashimangira ko Polisi itazihanganira ibikorwa bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Yavuze ko ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano bizakomeza hirya no hino mu karere, hagamijwe kubaka umutekano urambye no kurinda ubuzima bw’abaturage.

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego ikomeje gukorera ubukangurambaga mu Ntara y’Amajyepfo bugamije gukumira ibyaha birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, inzoga zitujuje ubuziranenge, ubujura n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.

Umwanditsi: Cyiza Theogene