Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano nshya muri guverinoma n’ibigo bya Leta.

Uyu muhango wanahujwe kandi no gusesa Inteko Ishingamategeko, Umutwe w’Abadepite kubera impamvu z’amatora ya Perezida n’Abadepite ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga 2024.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwibanze kukwibutsa abayobozi barahiye ko bagomba kureba inshingano mbere yo kwirebaho kuko bahagarariye inzego zitandukanye ndetse bakagira inshingano z’ibanze zo kurengera Abanyarwanda bose nta kurobanura.  

Perezida Kagame akomeza avuga ko umuco wo kwiremereza muri bamwe mu bayobozi ukwiye “gucika Burundi atari ukugabanuka gusa kuko biratudindiza.”

Ati “Nta muntu kamara, iyo uri mu mwanya w’ubuyobozi ntabwo ari wowe wireba gusa, uriho kubera impamvu kandi hashoboraga kujya n’undi uwo ari we wese. Abanyarwanda ni benshi ujye wibaza ko aho uri hashoboraga kujya undi.”

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yashimye inteko icyuye igihe avuga ko gusesa inteko bitavuze kuyigaya ahubwo ko ari ibijyana n’igihe igihugu kigezemo cy’amatora y’abagomba gusimbura abacyuye igihe.

Mu ijambo rya Perezida w’Umutwe w’Abadepite ucyuye igihe Hon. Mukabalisa Donatille, yagaragaje ko inteko yari ayoboye yakoze imirimo inyuranye mu byiciro bitatu by’ingenzi aribyo; Gutora amategeko, Kugenzura ibikorwa bya guverinoma no Kwegera abaturage.

Ku kijyanye no gutora amategeko, Hon. Mukabalisa yagaragaje ko hasuzumwe hanatorwa amategeko agera kuri 392, arimo Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, amategeko ngenga 10 n’amategeko asanzwe 381.

Hon. Mukabalisa yanagaragaje ko mu kugenzura guverinoma bagiye bakurikirana uko ibikorwa n’imishinga byagenewe ingengo y’imari biri gushyirwa mu bikorwa hakiri kare kugira ngo ahari ibibazo bikurikiranwe hakiri kare. Uretse ibi kandi banavuga ko abadepite bakoze ingendo mu gihugu hose basura ibikorwa by’iterambere banaganira n’abaturage kuri gahunda zinyuranye za Leta ndetse ngo hari n’ibibazo by’abaturange byahawe umurongo n’ibyakorewe ubuvugizi.   

Tariki ya 19 Nzeri 2018 nibwo Perezida Kagame yari yakiriye indahiro z’abari bagize inteko yaseshwe uyu munsi. Ni inteko yari igizwe n’abadepite 80 ariko bose batabashije manda kuko harimo uwitabye Imana n’abeguye ku mpamvu zabo bwite.