Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, ku biro by’Akarere ka Muhanga habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abari abakozi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama.

Iki gikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ahari ikimenyetso kiriho amazina ya bamwe mu bari abakozi muri komini za Nyamabuye, Mushubati, Nyakabanda, Nyabikenke, Bulinga na Rutobwe zari zigize Perefegitura ya Gitarama bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida w’agateganyo w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Bwana Nshimiyimana Gilbert avuga ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bidateze guhagarara kuko ari umwanya mwiza wo kongera kubazirikana no kubasubiza agaciro bambuwe.

Bwana Nshimiyimana Gilbert

Bwana Nshimiyimana akomeza avuga ko Abanyarwanda bahisemo kwimika Ubunyarwanda kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Ati “Ubu Abanyarwanda bose twahisemo kurwanya amacakubiri, amoko ndetse n’ikindi cyose cyadutanya. Twiyemeje kandi kubaka igihugu cyiza kizira amakimbirane binyuze muri politiki nziza y’igihugu cyacu ndetse na gahunda ya Ndi Umunyarwanda bidutoza kugira ubumwe no gushyira hamwe twese nk’Abanyarwanda.”

Yongeyeho ko amateka yibukwa akwiye gukurwamo isomo rikomeye ryo kwiyubaka no guhanga amaso imbere heza.

Kugeza ubu abari abakozi muri Perefegitura ya Gitarama bagera kuri 43 nibo bamaze kumenyekana ko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iyi Perefegitura kandi, habarurwa abasaga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi hatabariwemo abajugunywe muri Nyabarongo.