Akarere ka Muhanga ni kamwe mu turere tugizwe n’icyaro kinini kuko 75% byako ari icyaro ugereranyije n’utundi twunganira umujyi wa Kigali. ibi bisobanuye ko igice kinini cy’abatuye aka karere batunzwe n’ubuhinzi.
N’ubwo bimeze bityo, umubare w’abahinga kinyamwuga uracyari hasi ikaba imwe mu mpamvu abakora uyu mwuga badindira mu iterambere.
ICK News yashatse kumenya ikibyihishe inyuma iganira na bamwe mu bakora uyu mwuga w’ubuhinzi basobanura impamvu bagorwa no gukora ubuhinzi bwa kinyamwuga.
Kalisa Chrysostome utuye mu mudugudu wa Nyabisindu avuga ko guhinga kinyamwuga bigira umusaruro mwinshi ariko kutabikora akaba abiterwa n’uko afite ubutaka buto.
Ati: “Hari ubwo igihe k’ihinga kigera nkabona nkeneye guhinga amateke, ibirayi se cyangwa ibishyimbo bikarangira mbuze aho kubihinga hatandukanye, nkavuga nti reka akarima kange gato nkabyaze umusaruro.”

Kalisa Chrysostome ukora umwuga w’ubuhinzi mu Karere ka Muhanga
Ibi abihurizaho na Ntabareshya Boniface uvuga ko n’ubwo ubutaka buke ari intandaro yo kudahinga kinyamwuga ariko n’imyumvire y’abahinzi ikiri hasi.
Yagize ati: “Ubuhinzi bwa kinyamwuga turabuzi kuko muri koperative turabukora aho duhinga igihingwa kimwe ku murongo cyavamo tugahinga ikindi ariko kubishyira mu bikorwa iwacu biratugora kuko tuba dufite ubutaka buto.
Ati: “Iwange duhinga ibishyimbo , imyumbati ariko kuko tuba dufite imirima mike birangira tubivanze ariko ubundi kuvangura imyaka ugahinga kinyamwuga nibyo bigira umusaruro.” .
Niyitegeka Francine uhingira abandi avuga ko abo ahangira baba bifuza guhinga ibintu byinshi ku buso buto bigatuma bavanga imyaka.
Yagize ati: “Akazi nkora ni ako guhinga ariko nkahingira abandi kuko nge nta butaka bwo guhinga ngira, ariko ngendeye ku bo mpingira, ahanini kudahinga kinyamwuga biterwa n’uko baba bafite ubutaka buto kandi bagashaka guhinga ibintu byose bityo bikarangira babivanze.”
Icyo bahurizaho ni uko ubutaka ari butoya bikaba intandaro yo kuvangavanga imyaka kugira ngo barebe ko buri gihingwa bakibona batagihashye.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru Kayitare Jacqueline umuyobozi w’akarere ka Muhanga yavuze ko 75% by’aka karere ari igice k’icyaro. ibi nibyo ashingiraho avuga ko ubuhinzi bwa kinyamwuga bwakabaye buteye imbere kurusha uko buri.
Ati: “Iyo tuvuze igice k’icyaro umwuga wihuta mu guteza imbere abaturage ni ubuhinzi. Kuba rero koko abahinzi bahinga ariko ugasanga badahinga kinyamwuga, badahingira isoko ngo baharanire iterambere rishingiye ku buhinzi haracyari urugendo.”
Yakomeje avuga ko hari n’ubwo hari indi myuga yunganira abaturage muri aka karere nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ariko bibamo umubare muke w’abaturage ugereranyije n’abari mu buhinzi.

Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga
Kubwa Meya Kayitare ni ngombwa ko abaturage bakomeza gushyira imbaraga mu kongera ubuso buhingwa ahagomba guhingwa hose hagahingwa ariko bakanongera umusaruro mu bwinshi ndetse no mubwiza kugira ngo ushobore kugezwa ku soko hanyuma bibateze imbere.
Ati: “Abaturage turabasaba kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyashyizeho cyane cyane ubutaka bwose bugomba guhingwa tukabuhinga dushyiramo na za nyongeramusaruro leta itangamo nkunganire yaba ifumbire mvaruganda ndetse n’imbuto y’indobanure.”
Meya Kayitare akomeza ashishikariza abahinzi kuvanga ubuhinzi n’ubworozi kuko biri mu byabafasha kongera umusaruro wabo.
Yagize ati”: Ubuhinzi budafite ubworozi byangirika byombi. ni ukuvuga ngo umuhinzi utorora byanze bikunze ya fumbire y’imborera ntayo abona kandi iyo atayibonye agira umusaruro muke, ariko nanone ubworozi budafite ubuhinzi nabyo byadindiza uwo mwuga kuko ubworozi nabwo bwunganirwa n’ubuhinzi.”
Aha abaturage barasabwa kumva inama bagirwa n’abahanga mu by’ubuhinzi, guhinga ubutaka bwose bushobora guhingwa no kubyazwa umusaruro amahirwe igihugu gitanga ku nyongeramusaruro mu buhinzi bakanagerageza gushaka uburyo bagura ubuhinzi bwabo bwishingikirije ubworozi, kugira ngo bushobore kwihutisha umusaruro haba mu bwiza no mu bwinshi.
Muhanga imaze kugira ibyanya by’ubuhinzi bisaga 60. Ni gahunda nziza ihari uyu munsi kandi ikomeza kubakira umuturage ubushobozi bwo guhinga neza no gukoresha ibipimo bya gihanga mu buhinzi akora, ni nayo izifashishwa mu kongera umusaruro , ubumenyi ndetse n’imyumvire y’abaturage kugira ngo babone ko ubuhinzi ari umwuga wabateza imbere.