Ish Kevin utegura igitaramo cya Trappish yatangaje ko kigiye kugaruka nyuma y’uko umwaka ushize kitabaye.
Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro yacyo ya kane, gitegurwa hagamijwe kwerekena abahanzi banshya b’Abanyarwanda cyane cyane abakora injyana ya Hip Hop.
Ish Kevin yatangaje ku wa Kane tariki ya, tariki 13 Ugushyingo, ko igitaramo Trappish Concert kizasubukurwa mu Ukuboza kandi kikazabera kuri Zaria Courts.
Biteganyijwe ko kizahuriza hamwe bamwe mu bahanzi bashya bafite impano kurusha abandi mu gihugu, bagamije kwiyerekana.
Umuraperi Ish Kevin, Mu kiganiro yagiranye na The New Times, yatangaje ko igitaramo Trappish Concert kizagaruka kubera igitutu cy’abafana benshi b’abakunzi ba hip-hop bazaba bari i Kigali mu gihe cy’iminsi mikuru.
Yagize ati: “Intego nyamukuru y’iki gitaramo iracyari ya yindi. Ni ugushyigikira impano nshya no guha urubuga buri muhanzi ushoboye ngo agaragaze ubuhanzi bwe.”
Ish Kevin yavuze ko hari impano nyinshi zitamenyekana kuko abazitunze badahabwa amahirwe yo kwigaragaza, kandi ko iki gitaramo kigamije kubafasha kumenyekana no kugira uruhare mu guhindura urwego rw’umuziki mu Rwanda.
Iki gitaramo cyatangiye mu 2021, kikaba cyarabaye urubuga rukomeye ku bahanzi b’Abanyarwanda cyane cyane abaraperi, ngo berekane impano zabo ku rwego rwagutse.
