Eddy Kenzo yateye utwatsi amasezerano y’inzu z’umuziki zikomeye ku isi

Umuyobozi wa Big Talent Entertainment, Eddy Kenzo, yavuze ku cyemezo gikomeye yafashe mu rugendo rwe rwa muzika, ubwo yangaga amasezerano yatanzwe n’inzu zikomeye zitunganya umuziki ku isi zirimo Sony Music, Warner Music, Disney, na Universal Music Group.

Nk’uko Kenzo abivuga, buri imwe muri izo nzu zikomeye mu muziki yamwegererega amasezerano y’amafaranga atubutse, aho Warner Music yamuhaga akayabo kagera kuri miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika.

Nubwo ayo mafaranga yari menshi, yahisemo inzira abahanzi benshi batinya yo kuguma yigenga. Eddy Kenzo yasobanuye ko iki cyemezo yagifashe ashingiye ku byo yabonye n’uko yabonye inganda z’umuziki ku rwego mpuzamahanga zikora.

Yavuze ko nubwo inzu zikomeye z’umuziki zisezeranya kugera ku rwego mpuzamahanga no kubona amafaranga menshi, abahanzi benshi bazikoramo usanga babayeho mu bibazo, haba mu bwisanzure bwo guhanga ndetse no mu masezerano.

 Yongeyeho ko n’iyo amasezerano yarangiye ku mugaragaro, inshingano z’umuhanzi zikomeza kugeza igihe iyo nzu yishyuwe byose yamutanzeho ndetse ikunguka birenzeho.

Ati: Iyo urebye abahanzi basinye mu nzu z’umuziki, bamwe basa n’abafunzwe. Jyewe ubwanjye, Warner Music yigeze kunshaka inyuze mu cyifuzo cya miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika. Sony Music, Disney, na Universal bose bohereje amasezerano yo gusinya banyuze kuri email.

“Iyo nza kuyasinya, bari kumpa amafaranga yabo, nanjye nkabaha uburenganzira ku ndirimbo zanjye (catalog) mu gihe cy’imyaka 10 cyangwa nk’uko amasezerano abyerekana, ibintu bisa nk’inguzanyo.”

Yakomeje: “Kuko bagomba kugukamura kugeza amafaranga yabo agarutse hamwe n’inyungu. Kandi n’iyo amasezerano yabo arangiye ku mpapuro, aba acyubahirizwa kugeza bageze ku cyo biyemeje ku kungukamo.”