Perezida Donald Trump kuri uyu wa Gatatu yashyize umukono ku masezerano arangiza ifungwa ry’ibikorwa bya Guverinoma ryai rimaze iminsi 43, rikaba ari ryo rirerire mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi bibaye nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko itoye umwanzuro ku majwi 222 kuri 209 wo gusubizaho gahunda yogufasha abaturage kubona ibiribwa, kwishyura abakozi ba Leta ndetse no kongera gusubukura ingendo zo mukirere.
Aya masezerano yemejwe na Sena mu ntangiriro z’icyumweru, yongereye ingengo y’imari kugeza ku itariki ya 30 Mutarama 2026, yongera ku nguzanyo y’igihugu hafi triliyoni 1.8 z’amadolari ku nguzanyo rusange ya triliyoni 38.
Trump yavugiye muri Oval Office mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu ko bidakwiye ko Leta imara igihe ifunze.
Ati: “Ntituzongera kwemera ko ibi bibaho ukundi, si uku igihugu cyagombye kuyoborwa.”
Iri fungwa rya Guverinoma ryagize ingaruka zikomeye ku bukungu, aho abahanga bavuga ko ryagabanije nibura 0.1% bya PIB buri cyumweru. Ryahagaritse kandi itangazwa ry’ibipimo by’ubukungu, aho White House yatangaje ko raporo z’umurimo n’izamafaranga (inflation) z’Ukwakira zishobora kuzasohoka.
Isozwa ry’irifungwa rya Guverinoma y’America riratanga icyizere mbere ya ‘Thanksgiving’- umunsi wikiruhuko wizihizawa cyane muri America ndetse no kongera ibikorwa bya leta by’ubufasha bw’ibiribwa ku miryango myinshi.
Abademokarate bagaruka kuri aya masezeranobavuga ko yirengagije ibibazo by’ubuvuzi n’ubwishingizi. Depite Mikie Sherrill, uherutse gutorerwa kuba Guverineri wa New Jersey, yasabye bagenzi be kudacika intege.
Agira Ati: “Ntimukareke iyi nteko iba igikoresho gusa cy’ubuyobozi bwambura abana amafunguro, ubuvuzi n’ubwishingizi”
Ubushakashatsi bwerekanye ko 50% by’Abanyamerika bashinjaAbarepubulikani gufunga Leta, mugihe 47% bashinja Abademokarate.

Perezida Trump yemeje amasezerano asubukura ibikorwa bya Guverinoma nyuma y’iminsi 43 bifunze