Muhanga: Inzu yahiye irakongoka

Ahagana Saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa 24, Nyakanga, 2024 nibwo inzu y’uwitwa Bakundukize Pamphile iherereye mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya mbere, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, yafashwe n’inkongi ibyarimo byose birashya birakongoka.

Abaturanyi ba Bakundukize bavuga ko iyi nzu yatangiye gushya hashize akanya gato ahavuye kuko yari yaje gufata ifunguro hanyuma asubira mu kazi gusa agenda nta kibazo na kimwe asize.

Nyuma y’iminota mike asubiye ku kazi nibwo umwotsi mwinshi watangiye kugaragara ku gisenge cy’iyi nzu nk’uko bamwe mu babibonye babiganirije ICK News.

Uwababyeyi Anick wari uhari avuga ko ibi bintu byatangiye areba hanyuma agahita atabaza abaturanyi kugira ngo bamufashe gukuramo abana bari barimo.

Ati “Njyewe nari nicaye ku irembo ndangije mbona umwotsi utangiye kuzamuka ari mwinshi. Ubwo nahise ntangira guhamagara abantu kugira ngo baze turebe ikibaye, tumaze kugera imbere mu rugo dusanga inzu yatangiye gushya nuko duhita dutangira gukuramo abana gusa kuko umuriro wari mwinshi twabuze uko tugira ibintu dukuramo.”

Akomeza avuga ko iyi nkongi yangije ibintu byose byari biyirimo ku buryo nta kintu na kimwe babashije gukuramo kubera ubukana bw’umuriro.

Erneste Niyonizeye wahageze mu bambere akanakuramo abana bari muri iyi nzu avuga ko byari biteye ubwoba gusa yakoze uko ashoboye ngo atabare abana bari barimo.

Yagize ati “Nahanyuze ndimo manuka nuko mbona inzu irimo gushya hejuru ariko mbura uko ninjira kuko hari hafunze gusa nahise nurira igipangu njyamo imbere ntangira gusohoramo abana kubwamahirwe bose mbavanamo ariko umuriro urushaho kwiyongera ku buryo ntabashije kugira ibikoresho mvanamo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude yavuze ko iyi mpanuka y’inkongi yatwitse inzu n’ibyari birimo byose gusa ko abana batatu n’umukozi ari basigaye mu rugo bo ntacyo babaye.

Bwana Nshimiyimana ati “Uyu muturage wacu yahuye n’ibyago bikomeye ariko turashimira Imana ko nta muntu wahatakarije ubuzima.”

Avuga ko ubuyobozi buri gukorana ibiganiro nawe kugira ngo bashakishe ubufasha bamuha bwo kubona ahandi yaba arambitse umusaya.

Akomeza avuga ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyi nkongi kuko nta perereza rirakorwa.

Mu ntangiro z’uku kwezi ahitwa ‘Mu Cyakabiri’ hari urugo rwafashwe n’inkongi y’umuririo gusa yo yazimijwe itarakwirakwira urugo rwose.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads