Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yarahiriye kongera kuyobora iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Afurika.
Ibirori byo kurahira kwe byabereye ku kibuga cya Kololo Ceremonial Grounds mu Murwa Mukuru Kampala, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 12 Gicurasi 2026, aho byitabiriwe n’abaturage bagera ku bihumbi 40 n’Abakuru b’Ibihugu 35, ndetse n’Abayobozi 30 bo ku rwego rw’Abadipolomate n’abandi batandukanye.
Muri uyu muhango Perezida Museveni yavuze ko igihugu cye kizakomeza kurangwa n’ituze.
Yagize ati “Igihugu cyakomeje kurangwa n’umutekano n’ituze, kandi biteganyijwe ko kizakomeza uwo murongo, kuko umutekano w’igihugu wakomeje gushyirwa imbere”.
Ibi birori by’ itabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’intebe w’ u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva, wahagarariye Perezida Paul Kagame. Hari abandi barimo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, Perezida wa Repubulikka Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo na Perezida wa Repubulikka Yunze Ubumwe ya Tanzania, Dr.Samia Suluhu Hassan,
Hari kandi Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, Perezida wa Sudan Y’Epfo, Salv Kiir Mayardit, Visi Perezida wa Kenya, Kithure Kindiki, Perezida wa Gabon Oligui Nguema n’abandi batandukanye.
Uyu muhango ntiwitabiriwe n’umugore wa Perezida Museveni, Janet Kataaha Museveni kubera ikibazo cy’uburwayi.
Ku wa 15 Mutarama 2026 nibwo Komisiyo ya Uganda ishinzwe amatora yatangaje ko Museveni yatsinze amatora ku majwi 71,65%, akurikirwa na Bobi Wine wagize 24,72%, Mafabi agira 1,88%, abandi basaranganya amajwi asigaye.
Perezida Museveni w’ imyaka 81 amaze imyaka irenga 40 ayobora Uganda kuko yatangiye kuyobora iki gihugu kuva mu 1986. Manda ye ya Karindwi izarangira muri 2031.
Mu muhango wo kurahira, Museveni yari ari kumwe n’abagize umuryango we, by’umwihariko umuhungu we Muhoozi Kainerugaba wari umuri iruhande mu gihe cy’imyiyereko ya gisirikare.
Umwanditsi: Paul Ushindi
