Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Bwana Mugabo Gilbert yongeye kwibutsa abakiri bato kwizigamira kugira ngo bazagire amasaziro meza.
Ibi byavuzwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Nyakanga 2024, mu biganiro nyunguranabitekerezo ku mibereho y’abageze mu zabukuru.

Ibi biganiro byateguwe n’Umuryango Sazana Ishema Aging Center (SIAC) ku bufatanye n’amadini n’amatorero, byitabiriwe n’ingeri zinyuranye zirimo abahagarariye inzego bwite za Leta, abahagarariye amadini n’amatorero, abahagarariye kaminuza umunani zikorera mu Rwanda, abafatanyabikorwa n’abandi.
Mu butumwa bwe, Bwana Mugabo yasabye abakiri bato n’abandi bose gukoresha neza imbaraga bafite kugira ngo bibafashe kuzasaza neza batanduranyije ndetse n’abari mu zabukuru bagaharanira gusazana ishema.

Yakomeje yibutsa abakiri bato kwizigamira kugira ngo amasaziro yabo azabe meza.
Abwira abato yagize ati “Mugomba kwizigamira kugira ngo muzagire amasaziro meza kuko gusazana ishema birategurwa, ntabwo umuntu abikora ari uko yashaje ahubwo abikora agishoboye.”
Bwana Mugabo yakomeje ashima Umuryango SIAC uruhare ugira mu gufasha abageze mu zabukuru.
Ati “SIAC iradufasha mu mirerere y’igihugu kuko ihuriza hamwe abageze mu zabukuru ndetse n’urubyiruko kugira ngo bahererekanye ibyiza by’umuco Nyarwanda, nk’abantu babayeho igihe kirekire bakabisangiza abakiri bato.”
Ashingiye kuri ibi, akomeza asaba ko urubyiruko rwigishwa kwigirira ikizere n’abageze mu zabukuru bakirinda imvugo ngo aho tujya ni habi, ntacyo tukimaze n’izindi nkazo, cyane ko ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu uhorana izo mvugo zica intege bishobora gutuma agabanukaho imyaka 7.5 yo kubaho.
Abashakashatsi bagaragaje ko gutinya gusaza no kugira ubwoba bwabyo bigabanya imyaka 7.5 yo kubaho kwa muntu.
Kugeza ubu, Umuryangi SIAC ukorera mu bice binyuranye by’akarere ka Muhanga birimo Nyarusange, Nyabinoni, Kibangu, Nyamabuye n’ahandi.
Muri Nyarusange, Uyu muryango ukorana n’abagera kuri 405 bibumbiye mu matsinda 23 hashingiwe ku midugudu baturukamo.

Bimwe mu bikorwa bakora byiganjemo iby’ubudozi no gusigasira bimwe mu bikoresho bya cyera kugira ngo abakiri bato bajye basobanurirwa amateka yabyo.