OIP-1.jpg

Nepal: Impanuka y’indege yahitanye 18 harokoka umwe

Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024 abantu 18 baguye mu mpanuka y’indege ya Saurya Airlines yabereye ku kibuga cy’indege cya Nepal.

Nk’uko polisi yabitangaje abantu bose bari bari muri iyi ndege bari 19 bose bari abakozi b’iyi ndege harimo umwe ukomoka mu gihugu cya Yemen abandi bose bari abanye-Nepal, umupilote umwe niwe warokotse akaba yajyanywe mu bitaro.

Amafoto yerekanywe na polisi ya Nepal agaragaza umwotsi mwinshi wazamukaga uva muri iyo ndege yari iri gushya ku kibuga cy’indege cya Tribhuvan.

Iyo ndege yafashwe n’inkogi y’umuriro ubwo yavaga ku kibuga cy’indege cya Tribhuvan mu mujyi wa Kathmandu yerekeza mu mujyi wa Pokhara ahagana saa yine za mu gitondo ku isaha yaho, nk’uko Bhul Gyanendra, umuvugizi w’ikibuga cy’indege cya Tribhuvan yabivuze. Yongeyeho ko iyo ndege yari igiye gukorerwa serivisi z’ikoranabuhanga.

Iyo mpanuka yongeye kugaragaza ingorane zo kugendera mu ndege muri Nepal, igihugu kizwi cyane ko ari kimwe mu bihugu bifite ibyago byinshi byo kugenderamo indege kubera impamvu nyinshi zirimo n’ubuhaname bw’imisozi miremire.

Iki gihugu kirimo imisozi 14 miremire ku isi harimo na Everest, gifite amateka y’impanuka z’indege. Ikirere cyaho gishobora guhinduka mu buryo butunguranye, kandi ibibuga by’indege biba biri ahantu bigoye kugerwaho, ahantu h’imisozi.

Nk’uko raporo y’umutekano ya 2019 y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indege za gisivile ibivuga, Indege zifite imyanya 19 cyangwa munsi yayo zirushaho kugira ibyago byo gukora impanuka bitewe n’ibyo bibazo.

Muri 2023 Igihugu cya Nepal cyahuye n’impanuka y’indege mbi kurusha izindi mu myaka 30 ishize ubwo abantu 68 bapfaga baguye mu mpanuka y’indege ya Yeti Airlines yahanutse hafi y’i Pokhara.

Muri Gicurasi 2022, indege ya Tara Air yavuye i Pokhara yagonganye n’umusozi, ihitana abantu 22.

Mbere gato mu mwaka wa 2018, indege ya US-Bangla Airlines yari ivuye mu murwa mukuru wa Bangladesh, Dhaka, yaraguye ubwo yari igiye guparika i Kathmandu maze ifatwa n’inkongi, yica abantu 51.

Mu mwaka wa 2016, indege ya Tara Air nayo yakoze impanuka ubwo yari ikoze urugendo rumwe n’urwakozwe mu mwaka wa 2023.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads