Kamonyi-Runda: Amezi atatu arashize amatara yo ku muhanda yarazimye

Abaturiye ndetse n’abakoresha Umuhanda uturuka Bishenyi ugana ku bitaro by’Amaso mu Kagari ka Muganza baratabaza inzego z’ubuyobozi ko zabafasha bagacanirwa amatara yo ku muhanda kuko ubu amaze amezi atatu ataka.

Ibi ngo biteza icyuho cy’umutekano mucye wiganjemo ubujura n’ubwambuzi bukorerwa muri uyu muhanda cyane cyane mu masaha y’umugoroba.

Bamwe mu baganiriye na ICK News bavuga ko amatara yaka rimwe na rimwe ubu ntawe ugitaha mu masaha yijoro ahubwo ko bose bitahira kare kubera ko bakanzwe n’ubwambuzi bukorerwa muri uyu muhanda.

Umwe yagize ati “Aya matara yaka rimwe na rimwe, niyo hari ayatse haka macye cyane atagize icyo avuze. Abajura n’abagizi ba nabi bitwikira iki kizima bakambura abantu bakanabakomeretsa. Barakwambura wagerageza kwirwanaho bagutera icyuma. Amatara amaze amezi atatu ataka kandi abayobozi barabizi twibaza impamvu ataka byaratuyobeye.”

Undi nawe yavuze ko usibye ko batabasha kuvugisha ubuyobozi bwo hejuru, ariko ngo inzego z’umudugudu ziba zibizi gusa ntizigire icyo zibikoraho.

Ati “Ntabwo twebwe twabasha kuvugisha abayobozi bo hejuru, ariko kandi nk’ubuyobozi bw’akagari n’umudugudu barabizi ariko ntacyo babikoraho.”

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Dr Sylvere Nahayo avuga ko kuva bamenye iki kibazo bagiye kugikurikirana ubundi bagakorana n’inzego zibishinzwe abaturage bagacanirwa mu buryo bwihuse.

Dr. Sylvere Nahayo, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi

Ati “Mu gihe bigaragaye ko hari ikibazo kimeze gutyo, reka tuvugane n’inzego zibishinzwe bahite babikora abaturage bacanirwe mu buryo bwihuse kandi bushoboka kuko kuva ikibazo abaturage bakigaragaje kigomba gukemuka vuba ntabwo bifata igihe kinini.”

Uyu muyobozi kandi yakomeje agira inama abaturage ko bakwiye kujya bagaragaza ikibazo kibaye ku gihe kugira ngo bafatanye n’inzego z’ubuyobozi kwicungira umutekano.

Mu ishusho y’uko uturere dufite umuriro w’amashanyarazi, Imibare ya Minisiteri y’ibikorwa remezo iheruka gusohoka mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka, yagaragazaga ko Akarere ka Kamonyi gahagaze ku gipimo cya 72%. Hakaba hategerejwe kureba ko muri gahunda y’imyaka itanu iri imbere iki gipimo cyaziyongera.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads