Muhanga: GS Elena Guerra yatashye ibyumba bishya ku munsi Mukuru w’Ishuri

Ishuri ryisumbuye rya GS Elena Guerra, riherereye mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, ryizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Elena Guerra, umurinzi w’iri shuri, ndetse rinataha ku ibyumba bishya by’amashuri byuzuye muri uyu mwaka.

Ni ibirori byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Gicurasi 2026, byitabirwa n’Igisonga cya Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Hodari Jean de Dieu, abayobozi batandukanye, abarezi, abanyeshuri ndetse n’ababyeyi.

Ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa yatuwe n’Igisonga cya Musenyeri, no gutaha ku mugaragaro ibyumba by’amashuri umunani byubatswe ku buryo bugezweho, bikaba byitezweho gukemura ikibazo cy’ubuke bw’ibyumba by’amashuri cyari gisanzwe kibangamiye iri shuri.

Ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa

Umuyobozi wa GS Elena Guerra, Sr Umubyeyi Clotilde, yavuze ko ibi byumba bishya ari igisubizo gikomeye ku banyeshuri bagana iri shuri.

Yagize ati: “Mu myaka yashize twari dufite ikibazo cy’ibura ry’ibyumba by’amashuri, bigatuma tudashobora kwakira abanyeshuri benshi. Ibi byumba umunani byaje ari igisubizo gikomeye kandi tuzakomeza gushyira imbaraga mu kongera ibikorwa remezo by’ishuri.”

Mu butumwa bwatanzwe n’Igisonga cya Musenyeri, Musenyeri Hodari Jean de Dieu, wari uhagarariye Musenyeri, yasabye urubyiruko rwiga muri GS Elena Guerra gukomera ku ndangagaciro z’ubukirisitu, kubaha ababyeyi no kumvira abarezi babo.

Yagize ati: “Abanyeshuri bagomba kugira uburere bushingiye ku kwemera no ku ndangagaciro nziza zibafasha kuba abantu bafite umumaro muri sosiyete.”

Musenyeri Hodari Jean de Dieu, Igisonga cya Mushumba wa Diyosezi ya Kabgayi

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert, yasabye ababyeyi kugira uruhare rufatika mu burere bw’abana babo, aho kubarekera abarezi gusa.

Yagize ati: “Uburere bw’abana bacu ntidukwiye kubuharira abarimu n’abarezi bo ku ishuri gusa. Natwe nk’ababyeyi dukwiye kubigira ibyacu, cyane cyane igihe abana bari mu rugo. Ibyo twahugiramo byose nta cyo byatumarira igihe tudaha abana bacu uburere bukwiye.”

GS Elena Guerra ni rimwe mu mashuri yisumbuye abarizwa mu Murenge wa Cyeza. Ryatangiye mu 1973 ryitwa Familiale, nyuma mu 1997 rihinduka ishuri ryisumbuye. Kuri ubu rifite abanyeshuri 580 biga kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.

Umwanditsi: Munezero Joseph