Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar i Doha

Ku Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe yagiriye muri icyo gihugu cyo Muburasirazuba bwo Hagati.

Perezida Kagame yakiriwe mu biro bya Amiri Diwan i Doha, aho aba bayobozi bombi baganiriye ku mubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Qatar ndetse no gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo ishoramari, ubukungu n’izindi gahunda zifitiye inyungu abaturage b’impande zombi.

Mu butumwa bwatangajwe ku rubuga rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, ibiganiro byabo byibanze kandi ku bibazo bireba akarere ndetse n’ibigezweho ku rwego mpuzamahanga, aho bashimangiye ubushake bwo gukomeza gushyigikira amahoro, umutekano n’ubufatanye mpuzamahanga.

Perezida Kagame yanagaragaje ko u Rwanda rwifatanyije n’abaturage ba Qatar ndetse rukomeje kubashyigikira muri ibi bihe byugarijwe n’umwuka mubi mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Umubano hagati y’u Rwanda na Qatar ukomeje kwaguka mu nzego zitandukanye, aho ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi, ubwikorezi bwo mu kirere ndetse n’ishoramari.

‎Ibihugu byombi kandi byagiye bisinya amasezerano agamije kwagura no kunoza umubano, nko ku wa 12 Gashyantare 2025, hasinywe imbanzirizamushinga iteganya gukuriraho visa abaturage b’ibihugu byombi.

‎Qatar ifite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa mu Karere Bugesera, kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

Leta ya Qatar isanzwe ari umufatanyabikorwa w’ibanze w’u Rwanda, nyuma y’uko umubano hagati y’ibihugu byombi wakomeje kwiyongera mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga mu 2017. Kuva icyo gihe, abayobozi ku mpande z’ibihugu byombi bagiye bahurira mu nama zitandukanye zo kurwego rwo hejuru zagize uruhare mu kongera imbaraga bikanashimangira ubufatanye mu nzego nyinshi zitandukanye kandi zikomeye.