Muhanga: Barasaba ko imihanda ishyirwamo ibimenyetso

Bamwe mu bakoresha imihanda yo mu mujyi wa Muhanga barasaba ko yashyirwamo ibimenyetso kugira ngo hirindwe bimwe mu bibazo bishobora guterwa n’uko ibyo bimenyetso bitarimo cyangwa se byasibamye.

Impungenge z’abaturage ziri cyane cyane mu muhanda uri mu mujyi rwagati imbere ya Gare ya Muhanga ndetse n’imbere y’Inyubako ikorerwamo na Banki ya Kigali, Ishami rya Muhanga.

Bamwe mu baturage baganiriye na ICK News bavuze ko ari ikibazo kuba nta bimenyetso biyobora abanyamaguru, n’ibinyabiziga biri muri iyi mihanda kuko ari kimwe mu bishobora guteza impanuka cyangwa se hakabaho kutumvikana ku bari mu makosa mu gihe haba habaye impanuka.

Imbere ya Gare ya Muhanga usanga hari ikimeze nk’akavuyo gaterwa ahanini n’abamotari ndetse n’abanyonzi badakunze guparika aho bari baragenewe cyane ko ahari harashushanyijwe ko batagomba kurenga usanga harasibamye.

Ibi binajyana n’uko muri uyu muhanda uri imbere ya gare hatagaragaramo imirongo imenyerewe mu muhanda ku buryo bigoye kugira ngo umunyamaguru amenye aho atagomba kurenga mu gihe agenda muri uyu muhanda cyangwa se ngo utwaye ikinyabiziga amenye aho atari burenge.

By’umwihariko hari abagaragaza impungenge ku bana bato bakoresha uyu muhanda kuko bashobora kugongwa n’ibinyabiziga bitewe n’iki kibazo by’ibimenyetso bitarimo.

Nyiraneza Esperance utuye mu Mujyi wa Muhanga avuga ko nk’ababyeyi bahangayikishijwe n’ubuzima bw’abana babo kuko uyu muhanda ubamo akavuyo.

Ati “Mudukorere ubuvugizi bashyire ibimenyetso mu muhanda aho byasibamye bashyiremo ibindi kuko nk’ubu umwana wanjye aje hano bashobora kumugonga kuko ntazi ngo araca hehe, urabona ko aba motari baba buzuye hano imodoka ari nyinshi ntumenya ngo abagenda n’amaguru baraca he baba babisikana n’imodoka,.. harimo ikibazo cyane rero kuko ushobora gukora impanuka.”

Uretse imbere ya Gare ya Muhanga hari n’abifuza ko imbere y’inyubako ikorerwamo na BK-Muhanga hashyirwamo imirongo abanyamaguru bambukiramo kuko ari ahantu abanyamaguru bakunze kwambukira cyane.

Habimana Donatien agira ati “Turabangamiwe rwose ababishinzwe badufashe bashyire ibimenyetso mu muhanda kuko nk’ubu ngiye kuri banki hano muri BK simfite aho kwambukira nshobora kwambuka imodoka ikaba irangonze kubera ko nambutse nta kimenyetso na kimwe kirimo.”

Abakoresha uyu muhanda bahuriza ku gusaba inzego zibishinzwe gushyiramo ibimenyetso.  

Mu kiganiro ku murongo wa telefoni n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel, yavuze ko ku kijyanye n’umuhanda uri imbere ya Gare ya Muhanga polisi iri gukorana n’abamotari bahaparika kugira ngo bahagarare neza.

Yagize ati, “Imbere ya Gale ya Muhanga hari icyapa cyemerera moto kuhahagarara. Nka polisi turi gukorana bya hafi n’abamotari bahaparika kugira ngo bahagarare neza ku murongo batabangamiye abanyamaguru ndetse n’ibindi byiciro by’abakoresha umuhanda byose kuko buri wese ukoresha umuhanda awufiteho uburenganzira.”

Ku kijyanye n’imirongo yifashishwa n’abanyamaguru kwambuka umuhanda ‘Zebra Crossing’ isabwa ko yashyirwa imbere ya BK-Muhanga, SP Habiyaremye avuga ko nka polisi bafatanya n’inzego zishinzwe gushyira ibimenyetso mu muhanda kugira ngo aho babona ari ngombwa bibe byashyirwamo.

Ati “Mu kubungabungabunga umutekano wo mu muhanda dukomeza gukorana n’inzego zishinzwe gushyira ibimenyetso mu muhanda bikaba byakongerwamo aho tubona ko ari ngombwa, aho tubona ko hateza ikibazo kandi tuba duhari nka polisi kugira ngo abakoresha umuhanda bawunyuremo nta nkomyi.”

Muhanga ni umwe mu mujyi yagenwe nk’iyunganira Kigali, ndetse ukaba uri rwa Gati mu gihugu.  

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads