Kubera ihindagurika ry’imibereho ya muntu, muri iki gihe benshi bakunze guhura n’ingaruka zo kudakora siporo cyangwa se ugasanga hari n’abahuye n’ingaruka zo kuba bakoraga siporo bakazireka n’ibindi. 

Mu kiganiro ICK News yagiranye na Ishimwe Bernardin uri kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu imenyamuntu ndetse n’imyitozo ngororamubiri asobanura ko siporo ifite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuzima bwa muntu.

Mu bisobanuro bye, yagarutse ku buryo siporo ifasha umubiri n’ubwenge kwiyubaka, ndetse akanatanga inama ku buryo bwiza bwo gukora imyitozo no kwita ku mirire igihe cyose.

Bwana Ishimwe avuga ko siporo ari ibikorwa by’umubiri birimo ubuhanga n’imbaraga. Siporo ishobora gukorwa n’umuntu ku giti cye cyangwa ishingiye ku matsinda, kandi ishobora gukorwa hagamijwe kwishimisha, imyitozo, cyangwa amarushanwa.

Ishimwe avuga ko siporo ifite imimaro inyuranye irimo; kuzamura ubuzima bw’umubiri, imbaraga, gukomera, kwihangana, kwishyiriraho intego, gukomera mu mutwe, kunyurwa, Kwihangana, gukemura ibibazo n’ibindi.

Ese ni ibihe biribwa cyangwa ibinyobwa bikenerwa n’ukora Siporo?

Mu gihe umuntu arimo gukora siporo ashobora gukoresha amazi yonyine kuko amazi amwongerera umwuka bitewe n’uko amazi abamo ‘oxygen’ ndetse birinda ukora siporo kumagara mu muhogo.

Ishimwe ati “Niyo mpamvu uzabona abakina umukino wo kwiruka n’amaguru bagera ahantu bagasoma ku mazi kugira ngo badacika intege.”

Akomeza agira ati “Si byiza kurangiza gukora siporo ngo uhite ugira icyo kurya ufata ndetse sibyiza guhita woga ahubwo ni byiza ko ubanza ukareka umubiri ukaruhuka byibuza nka nyuma y’iminota mirongo itatu ushobora kunywa ibinyobwa bikungahaye ku isukari ya ‘glucose’ cyangwa ugafata imbuto zinyuranye zirimo watermelon, imineke ya kamara, icunga, ibinyomoro, n’izindi zikungahaye kuri Vitamin.”

Ibi biribwa kandi bigira uruhare mu gutuma siporo wakoze zikugirira umumaro.

Ishimwe atanga inama ko kumara gukora siporo hanyuma ukarya nyuma y’amasaha bituma siporo wakoze zitagira umumaro ukwiye.

Urugero ukora siporo atagomba kurenza

Ishimwe avuga ko nta mipaka iba muri siporo. Ati “Biterwa n’intego zawe, urwego rw’imyitwarire, siporo ubwayo, n’imyaka ufite. Umva umubiri wawe, ntugakore ibigutera  ububabare, kandi buhoro buhoro wongere ubukana kuguma ufite amazi ni ngombwa. Ushobora no gukora siporo mu rugo, nta siporo nziza isabwa! Aho usanga bamwe bavuga ngo gukora siporo nziza ni ukujya muri Gym nta hantu hakubuza gukora siporo.”

Kurenza urugero rwa siporo bitera umunaniro, kubabara imitsi, gukomereka cyangwa umwuma.

Siporo rusange zishobora gufasha umubiri w’umuntu

Hari ubwoko bwa siporo zishobora gufasha umuntu kugabanya umuvuduko w’amaraso no gutuma umutima ukomera.zimwe muri zo ni nko kugenda, kwiruka gahoro gahoro, kunyonga igare, koga, gusimbuka umugozi, ndetse na sport zikorerwa muri ‘gym’

Ingaruka umuntu ashobora guhura nazo mu gihe yaretse gukora siporo

Ishimwe avuga ko siporo ari ikintu umubiri umenyera bitewe n’uko uyikora agenda uwumenyereza bityo ko iyo umuntu ukunda gukora siporo aba afite amaraso atembera neza mu mubiri ndetse n’umubiri we ukabimenyera.

Iyo habayeho rero impamvu ituma uhagarika siporo itari iy’uburwayi runaka “ugira ikibazo cyo kuribwa n’imitsi kubera ko umubiri uba waregeranye, inyama z’umubiri zikakurya ndetse ukajya ucika intege vuba.”

Iyi mpuguke muri siporo asoza avuga ko kongera bimwe mu bice by’umubiri hakoreshejwe inshinge atari byiza kuko iyo protein witeraga zibuze bituma umubiri uhita ugenda ukaba wagira ngo umuntu yararwaye.