Kuri uyu wa Gatandatu, abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), bibumbiye mu itsinda ribungabunga ibidukikije, bifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye mu muganda w’isuku wabereye mu Mudugudu wa Gihuma.
Ni umuganda witabiriwe n’abaturage benshi bo muri aka kagari ndetse n’ubuyobozi bwako.
Ibikorwa byibanzweho byari ugukora isuku ku muhanda, no guharura ibyatsi byari byarameze mu nkengero zawo, ndetse no gusibura inzira z’amazi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahogo, Bikorimana Emmanuel yashimye uruhare rw’urubyiruko by’umwihariko abanyeshuri ba ICK, rwitabiriye iki gikorwa cy’umuganda, avuga ko ari ikimenyetso cy’ubwitange no gukunda igihugu.
Yagize ati: “Turashimira byimazeyo urubyiruko by’umwihariko abanyeshuri ba ICK baje kwifatanya na twe muri iki gikorwa cy’umuganda. Iki ni ikimenyetso cy’ubwitange n’urukundo mufitiye igihugu”.
Yakomeje anabasaba ko bakomeza uwo murava n’umutima w’ubwitange bafite kuko ari bo Rwanda rwiza rw’ejo hazaza.
Eric Bizimana uhagarariye aba banyeshuri, yavuze ko kwitabira uyu muganda ari inshingano zabo nk’urubyiruko by’umwihariko nk’itsinda ribungabunga ibidukikije.
Yagize ati: “Nk’urubyiruko tuba tugomba gufatanya n’abandi dukorera ibyiza igihugu cyacu, kandi nk’uko turi mu itsinda ribungabunga ibidukikije, tuba tugomba no gukora ibikorwa byiza nk’ibi bigamije kubungabunga ubuzima”.
Umwe muri aba banyeshuri ba ICK bitabiriye iki gikorwa witwa Hitimana Jean Claude, yagaragaje ko atewe ishema no kugira uruhare mu gikorwa nk’iki cyo gukorera hamwe, kuko asobanura ko bituma yiyumva nk’ugomba gukorera igihugu no gukorana n’abandi.
Ni mu gihe, Hishamunda Gaspard, umwe mu baturage batuye ahakorewe uyu muganda, yashimiye uru rubyiruko avuga ko ari ubutwari kuwitabira cyane ko atari henshi hagaragara abanyeshuri bakora umuganda.
Ati: “turashimira aba banyeshuri baje kudufasha mu uyu muganda, kuko ubundi ntidukunze kubona abanyeshuri bakora umuganda ariko aba bitanze baza kwifatanya natwe.”

