Mu minsi ishize, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko umusanzu w’Ubwisungane mu Kwivuza, uzwi nka Mutuelle de Santé, wazamuwe. Nubwo abayobozi basobanuye ko ingano y’umusanzu yagenwe hashingiwe ku bushobozi bw’umuturage n’amakuru yatannzwe muri sisiteme y’imibereho y’abaturage, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga bavuga ko bafite impungenge zo kubona amafaranga yo kuwishyura.
Benshi muri aba baturage ni abari basanzwe bishyurirwa Mituweli na Leta, ariko ubu bakaba bagiye kujya biyishyurira ubwabo. Bavuga ko batazi impamvu bashyizwe mu byiciro by’imibereho byisumbuye, kandi bumvaga bakwiye gukomeza gufashwa na Leta. Ibi ngo bituma bahangayikishwa n’uko bazabona amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2026–2027.
Bamwe mu baganiriye na ICK News basobanura ko badafite akazi gahoraho kabinjiriza amafaranga, ku buryo kubona umusanzu wa Mituweli bizababera ikibazo cy’ingutu.
Umuturage umwe utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Nishyurirwaga na Leta kuko nta bushobozi nari mfite, ariko nisanze ngomba kujya niyishyurira amafaranga 5,000. Ndi kwibaza aho azava. Icyo nasaba abayobozi ni uko bajya bareba ubushobozi bwa buri muturage, akaba ari bwo bugenderwaho mu gutanga ubwisungane mu kwivuza.”
Si abahoze bishyurirwa na Leta gusa bagaragaza impungenge. Hari n’abandi basanzwe biyishyurira, ariko bavuga ko kuzamura amafaranga bizatuma kuyabona birushaho kugorana. Ibi ni byo bivugwa n’umubyeyi utuye mu Kagari ka Gahogo, mu Murenge wa Nyamabuye
Ati: “Nk’ubu ntituzi icyo bagendeyeho badushyira mu byiciro. Njye nishyuraga 3,000 kandi nabyo byangoraga kubibona, none nisanze banshyize ku 20,000. Urumva ko ari ikibazo gikomeye.”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko byaba byiza harebwe cyane abafite akazi gahoraho, bakaba ari bo bashyirwa mu byiciro byishyura amafaranga menshi.
Ati: “Njye nshobora kubona ikiraka uyu munsi nkabona amafaranga, ariko si akazi gahoraho. Ejo icyo kiraka gishobora kubura. Niba banshyize mu cyiciro kubera amafaranga nabonye uyu munsi, ejo nzayakura he? Njye nasaba Leta kureba abafite akazi gahoraho, ikabona gutanga ibyiciro by’imisanzu, kuko ntabwo ntagereranywa n’umuntu ufite akazi gahoraho.”
Yongeraho ko byaba byiza Leta ifashe umwanya igasobanurira abaturage neza impinduka zibakorerwa mbere yo kuzishyira mu bikorwa, cyane cyane ku bijyanye n’ubuzima.
Ku ruhande rw’ubuyobozi, bwo buvuga ko hatangiye ubukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage impamvu z’amavugurura mashya mu gutanga Mituweli, ndetse n’inyungu azabazanira. Ibi bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahogo, Bikorimana Emmanuel.
Agira ati: “Icyo turimo gukora nk’ubuyobozi ni ubukangurambaga. Murabizi no mu gihe Mituweli yazamukaga ikagera ku 3,000 abaturage ntibabyishimiye. Birumvikana ko umuturage atishimira kongererwa amafaranga. Ariko turamusobanurira ko hari serivisi nshya z’ubuvuzi zongewemo, nko kuvura indwara nka kanseri, gusimbuza ingingo, kubagwa n’izindi, bikaba byaratumye Mituweli irushaho kugira akamaro kurusha mbere.”
Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert, we asanga kuba umuturage yarigeze gufashwa na Leta bitavuze ko adashobora kwiyishyurira Mituweli ubu.

Mugabo Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Ati: “Niba Leta yarigeze kumufasha, ahubwo uwo ni we wakagombye kubasha kuyitanga kuko hari igihe yamaze yisuganya. Gufashwa ntabwo ari ubuziraherezo. Arafashwa akagera aho agacuka, n’umwana aronka akagera igihe agacuka, bivuze ko Leta igusindagiza ariko bikagera aho nawe wifasha.”
Akomeza ashimangira ko Leta itarenganya abaturage, ahubwo ko amakuru batanze ariyo yagendeweho bashyirwa mu byiciro by’imibereho.
Ati: “Hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage bijyanye n’imibereho ya buri muntu n’icyo ashobora kwinjiza.”
Aya mavugurura mashya agamije kongerera imbaraga gahunda ya Mituweli no kwagura serivisi z’ubuvuzi yishingira. Mbere y’aya mavugurura, abaturage batangaga hafi 33% by’ingengo y’imari ikenerwa buri mwaka muri iyi gahunda, mu gihe Leta yatangaga asaga 67%.
Mu mavugurura mashya, abaturage bazajya batanga 48% by’ingengo y’imari ikenerwa, mu gihe Leta izakomeza gutanga umusanzu munini ungana na 52%.
