Perezida Kagame yagaragaje uko ubunyamwuga n’ikinyabupfura byubatse igisirikare cy’u Rwanda


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Paul Kagame, yavuze ko urwego Ingabo z’u Rwanda (RDF) zimaze kugeraho atari ibintu byikoze cyangwa ngo byizane, ahubwo ko byubatswe igihe kirekire, hashingiwe ku nkingi zirimo ikinyabupfura, ubunyamwuga n’imiyoborere myiza.

Umukuru w’Igihugu, yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2026, ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza amasomo y’Abofisiye Bakuru bari bamaze igihe kirekire bahugurirwa mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama riri mu Karere ka Musanze.

Perezida Kagame yavuze ko kuba iri shuri rihuza abasirikare ba RDF n’abandi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika ndetse n’ahandi, ari amahirwe akomeye yo kubaka ubufatanye no kungurana ubumenyi.

Yasabye abarangije amasomo kuzakoresha neza ubumenyi bahawe mu kazi kabo ka buri munsi, by’umwihariko mu bijyanye n’imiyoborere n’inshingano zabo za gisirikare.

Yagaragaje ko guhurira mu myitozo no mu masomo kw’abasirikare baturuka mu bihugu bitandukanye bituma barushaho gusangira ibitekerezo no kongera imbaraga mu mikoranire.

Yagize ati “Iyo Abofisiye batorejwe hamwe bahuriye mu bikorwa bimwe, bagira uburyo bumva ibibazo by’akarere n’ibindi bibazo bihari, bikongera imbaraga mu bufatanye.”


Perezida Kagame yasobanuye ko amasomo bahawe agamije kubongerera ubushobozi mu kazi kabo ka buri munsi no kubafasha guhangana n’imbogamizi zitandukanye bashobora guhura na zo. Gusa yibukije ko hari amahame adashobora kwigishwa mu ishuri, ahubwo asaba umuntu kuyiga ku giti cye.

Aha, yagarutse ku mahame atatu y’ingenzi abofisiye bakwiye kugenderaho. Irya Mbere ni ubutwari n’ukwihangana, ryafasha umuyobozi gufata ibyemezo bikwiye mu gihe gikwiye, no guhangana n’igitutu gishobora kuza igihe icyo ari cyo cyose.

Irya Kabiri ni ubushishozi mu gufata ibyemezo , aho yavuze ko uko inshingano zigenda zaguka ari ko n’ubushobozi bwo gusesengura no kwaguka mu mitekerereze ikwiye. Ati “Ibyemezo byiza biva mu bunararibonye no kwigira ku makosa.”

Ihame rya gatatu yavuze ni ukugira intego ), aho yasobanuye ko kumenya impamvu y’akazi n’inshingano ari ingenzi mu kuyobora neza. Yavuze ko ku Rwanda, iyo ntego ishingiye ku kurinda abaturage n’ubusugire bw’igihugu, ari na yo yatumye RDF igera ku rwego iriho uyu munsi.

Perezida Kagame yongeyeho ko aho isi igeze, abayobozi bagomba guhora biteguye guhinduka no kujyana n’igihe, cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’impinduka z’umutekano ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Icy’ingenzi si ukwibaza niba mushobora kuyobora, ahubwo ni ukureba uburyo muyobora. Ibyo byose bisaba ubushishozi n’imyitwarire iboneye.”

Umukuru w’Igihugu yibukije kandi ko icyizere RFD ifitiwe uyu munsi atari ibintu byikoze, ahubwo byubatswe mu gihe kirekire gishingiye ku ikinyabupfura, ubunyamwuga na serivisi zihamye, bigatuma igirirwa icyizere n’abanyarwanda ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Mu gusoza, Perezida Kagame yasabye aba bofisiye gukomeza kwiyungura ubumenyi no kurangwa n’ubunyangamugayo, agaragaza ko kuyobora neza bisaba gukomeza kwiga no kwiteza imbere buri gihe.
Aba bofisiye 108 baturuka mu bihugu 20 barangije amasomo mu cyiciro cya 14 cy’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama. Muri bo, 55 barangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gucunga umutekano.