Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 04 Werurwe 2026, abagize umuryango mugari w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) baganirijwe ku kamaro k’urubuga ‘Ingazi’, banasobanurirwa uko bashobora kurubyaza umusaruro mu kongera ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Iki kiganiro cyatanzwe na Uwiragiye Julien, umukozi mu ishami rishinzwe guteza imbere imenyerezamwuga muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA). Yabwiye abagize umuryango wa ICK ko uru rubuga rwashyiriweho gutanga amasomo anyuzwa kuri murandasi, agamije gufasha abantu bose kubona ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Yasobanuye ko uru rubuga rugenewe abantu batandukanye barimo abanyeshuri, abikorera, ndetse n’abari mu kazi bifuza kongera ubumenyi n’ubushobozi mu byo bakora.
By’umwihariko yasabye abanyeshuri gukoresha neza uru rubuga, bakarwifashisha mu kwagura ubumenyi bwabo, kuko amasomo biga mu ishuri atonyine adahagije mu kubategura neza ku isoko ry’umurimo.

Uwiragiye Julien yasabye abanyeshuri kubyaza umusaruro urubuga Ingazi
Yagize ati: “Murasabwa gukoresha uru rubuga kandi mukarukoresha neza, kuko amasomo aruriho muyitayeho yazabafasha mu rugendo rwo kubaka ubumenyi n’ubushobozi bwanyu, haba mu kwihangira imirimo cyangwa gukora akazi gasanzwe.”
Yakomeje yibutsa abanyeshuri ko bakwiye kwiga bazi neza ibyo isoko ry’umurimo rikeneye, kandi bakagira uruhare mu kwiteza imbere bifashishije ubumenyi bahabwa.
Muhawenayo Claudette, umwe mu banyeshuri bitabiriye iki kiganiro, yavuze ko gusobanurirwa uru rubuga ari amahirwe akomeye bagomba kubyaza umusaruro.
Yagize ati: “Kuba tugize amahirwe yo gusobanurirwa ibijyanye n’uru rubuga ni umwanya mwiza wo kurubyaza umusaruro, tukarukoresha kugira ngo ejo hazaza hacu hazabe heza.”
Undi munyeshuri witwa Uwineza Joselyne yavuze ko yari yarumvise uru rubuga ariko atazi neza uko rukora n’akamaro karwo, bityo ko iki ari igihe cyiza cyo kurukoresha kugira ngo yiyongere ubumenyi ndetse n’ubushobozi bwo kwiteza imbere.
Imibare igaragaza ko abantu bangana na 5% gusa mu barangiza amashuri ari bo babona akazi muri Leta. Ni muri urwo rwego Uwiragiye Julien yasabye abanyeshuri kudashingira gusa ku cyizere cyo kuzahabwa akazi ka Leta, ahubwo bakiyumvamo ubushobozi bwo kwihangira imirimo bakoresheje ubumenyi bafite.



