Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwemeje icyemezo cyo guta muri yombi uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol kubera ko ngo yashyize igihugu mu kajagari ka politiki bitewe n’icyemezo cye cyo gushyira igihugu mu bihe bidasanzwe.  

Ni ku nshuro ya mbere perezida wa Koreya y’Epfo ashyiriweho icyemezo cyo kumuta muri yombi.

Yoon yari aherutse kwamburwa ububasha bwo kuba perezida n’Inteko Ishinga Amategeko ya Koreya y’Epfo kubera itegeko ryo ku wa 3 Ukuboza 2024.

Ikigo cya Koreya y’Epfo gishinzwe kurwanya ruswa cyatangaje ko urukiko rw’Umurwa mukuru, Seoul, rwashyize hanze impapuro zo guta muri yombi Perezida Yoon kubera gukoresha nabi ububasha ahabwa no gutegura umutwe w’inyeshyamba.

Icyemezo cyo kumuta muri yombi cyatanzwe nyuma y’uko Yoon wahoze ari umushinjacyaha, yanze kwitaba abashinzwe iperereza mu byumweru bishize.

Yoon ngo agomba gukorwaho iperereza ku byaha ashinjwa, harimo kuba yarayoboye inyeshyamba, icyaha gihanishwa igifungo cya burundu cyangwa igihano cy’urupfu.

Ku wa mbere, nibwo abashinzwe kubahiriza amategeko muri Koreya y’Epfo basabye iki cyemezo cyo guta muri yombi perezida.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, umunyamategeko wa perezida, Yoon Kab-keun, yavuze ko itangwa ry’icyemezo cyo kumuta muri yombi ritanyuze mu mucyo.

Icyemezo cyo kumuta muri yombi kigomba gukorwa mu minsi irindwi, ariko gishobora kongerwa nk’uko CIO ibivuga.

Mu byumweru bishize, Yoon ahanini ntakigaragara mu ruhame kuko anakurikiranwa n’urukiko rw’Itegeko Nshinga ku bijyanye n’uko azavanwa ku mwanya wa perezida cyangwa akazasubizwa ku butegetsi, inzira ishobora gutwara amezi atandatu.

Urukiko rwaburanishije bwa mbere iburanisha ku ya 27 Ukuboza 2024, Yoon atari yitabye.

Ku wa gatanu, hateganijwe iburanisha rya kabiri.

Minisitiri w’imari akaba na minisitiri w’intebe wungirije, Choi Sang-mok, ubu ni perezida w’agateganyo. Iminsi ibiri gusa mu mirimo ye ya perezida, Choi ntabwo yahuye n’ibibazo bya politiki gusa, ahubwo ubu ari kuyobora igihugu kiri mu cyunamo nyuma y’impanuka ikomeye y’indege.