Nyuma y’imyaka 8 mu rubanza, Angelina Jolie na Brad Pitt bumvikanye kuri gatanya

James Simon, umwunganizi mu mategeko wa Angelina Jolie yatangaje ko umukiriya we n’uwahoze ari umugabo we, Brad Pitt bemeranyije kuri gatanya nyuma y’imyaka umunani bari mu ntambara y’amategeko.

Aba bombi bashakanye mu 2014 kandi bafite abana batandatu. Bari bamwe mu byamamare bizwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro, aho itangazamakuru ryabise “Brangelina.”

Jolie yashyikirije urukiko ibirego byo gutandukana n’umugabo we mu 2016, avuga ko batari bakibasha kumvikana.

Nyuma haje kumenyekana ko yamuregaga guhohotera we n’abana babo babiri mu ndege bwite muri uwo mwaka.

Pitt ntiyigeze aregwa nyuma y’iperereza ryakozwe na polisi ku birego, kandi yahakanye ibyo ashinjwa. Abanyamategeko ba Pitt nta cyo bavuze ku masezerano y’itandukana mu ruhame.

Umwunganizi wa Jolie, James Simon, yatangaje mu kinyamakuru People ko umukiriya we yari ahugiye mu gushaka amahoro no gukira ibikomere mu muryango wabo kuva batangira inzira y’itandukana.

Yongeyeho ati: “Ibi ni igice kimwe gusa cy’urugendo rurerure rwatangiye imyaka umunani ishize. Mu by’ukuri, Angelina yari arushye, ariko araruhutse kuba iki gice kirangiye.”

Iyo nkuru y’itandukana ryabo yaherukaga gutangazwa mu 2016, icyo gihe bombi batangaje mu itangazo ko urubanza rwabo ruzakorwa mu ibanga. Nta n’umwe muri bo wavuze byinshi ku mubano wabo kuva icyo gihe.

Ariko amakuru yagiye amenyekana binyuze mu manza zitandukanye agaragaza ko urubanza rwabo rwari rukomeye, aho Jolie yashinje Pitt kumushozaho intambara yabigambiriye, naho Pitt agashinja Jolie gushaka kwangiza ibikorwa bye by’ubucuruzi nkana.

Nubwo abunganizi ba Jolie bavuze ko amasezerano y’itandukana yagezweho, biracyekwa niba aya masezerano azasoza amakimbirane y’urudaca hagati yabo ajyanye na domaine yo mu Bufaransa.

Bamaze igihe bashyamiranye ku byerekeye Château Miraval, umutungo munini baguze muri 2008 ku mafaranga abarirwa muri miliyoni 25 z’ama-euro, ari naho bakoreye ubukwe.

Mu 2022, Pitt yashinje Jolie kugurisha umugabane we muri uwo mutungo ku munyemari w’Umurusiya Yuri Shefler nta we abimenyesheje, ngo agamije kwangiza ishoramari rye ry’umuvinyo. Jolie ntiyigeze avuga ku birego icyo gihe.

Uretse ibyo, aba bombi bari banashyamiranye ku burenganzira bwo kurera abana babo. Muri 2021, bemeranyije uburyo bwo gusangira uburenganzira bwo kubarera.

Ibi byamamare muri Sinema yo muri Amerika ‘Hollywood stars’ byahuriye ku mushinga wa filime Mr. and Mrs. Smith muri 2005, bituma urukundo rwabo rwitabwaho cyane n’itangazamakuru ku rwego mpuzamahanga.

Aba bombi ntago bwari ubwa mbere bakoze ubukwe kuko ishyingiranwa ryabo ryari irya kabiri kuri Pitt nyuma yo gushyingiranwa na Jennifer Aniston wo muri filime Friends.

Kuri Jolie, rwari urushako rwa gatatu nyuma y’ubukwe na Billy Bob Thornton na Jonny Lee Miller.

Jolie yamenyekanye muri filime nka Lara Croft: Tomb Raider, Changeling, na Girl, Interrupted.

Filime ye nshya ni Maria, ivuga ku buzima bw’umuririmbyi w’indirimbo za opera, Maria Callas.

Ku rundi ruhande, Pitt yakinnye muri filime nka Fight Club, Once Upon a Time in Hollywood, na Twelve Monkeys. Yagaragaye i Silverstone muri uyu mwaka afata amashusho ya filime ye nshya yitwa F1, aho azakina ari umushoferi w’imodoka w’inararibonye witwa Sonny Hayes.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads