Ubu Perezida Yoon Suk Yeol wa Koreya y’Epfo ari ku gitutu gikomeye cy’abaturage nyuma yo gushaka gushyiraho itegeko rigena ibihe bidasanzwe mu gihugu by’igihe gito gusa Inteko Ishinga Amategeko ikaza gutambamira iri tegeko.
Perezida yavuze ko icyo yashakaga kugeraho ari ukwereka Koreya ya Ruguru ko Koreya y’Epfo atari insina ngufi.

Ariko, Inteko Ishinga Amategeko yahise itambamira iri tegeko, bituma igihugu gisubira ku mategeko y’ibihe bisanzwe. Nyuma y’ibi, abaturage batangiye imyigaragambyo ikomeye bamusaba kwegura.
Ni imyigaragambyo yadutse kuri uyu wa Gatatu, aho mu gihugu hose abaturage bagaragaye bamagana umushinga wo gushyira igihugu ku mategeko y’ibihe bidasanzwe watanzwe mu buryo butunguranye.
Iyi myigaragambyo yakurikiwe n’abadepite batangiye inzira yo kumutakariza icyizere, ndetse na Polisi ikomeza gukora iperereza ku cyo itegeko rye ryari rigamije. Bivugwa ko yari afite intego yo gukandamiza abatavuga rumwe na we.
Abari mu myigaragambyo bavuga ko iki cyemezo cya Yoon ari “ubusazi” ndetse n’“ikimwaro gikomeye” ku gihugu cyamenyereye demokarasi kuva mu myaka ya 1980.
ICK News ishingiye kuri iki kibazo, yasubije amaso inyuma ku bayoboye Koreya y’Epfo isanga ubuyobozi bwa benshi bwararangiriye mu buryo budasanzwe. Bamwe barafunzwe, abandi bararashwe, cyangwa bakurwa ku butegetsi mu bundi buryo butavugwaho rumwe.
Syngman Rhee: Perezida wa mbere wa Koreya y’Epfo (1948–1960), yaharaniye ubwigenge bw’igihugu ariko aza gutakarizwa icyizere kubera kuba umunyagitugu no kwiba amajwi mu matora.
Yun Bo-seon: Yasimbuye Rhee ariko nawe ahirikwa ku butegetsi mu gihe kitarenze imyaka ibiri, ubutegetsi buhita bufatwa n’Igisirikari.
Igihe cy’ubutegetsi bwa gisirikare
Park Chung-hee (1962–1979): Yafashije Koreya y’Epfo gutera imbere mu buryo bwihuse ariko nawe aza kwicwa ngo kuko yayobozaga igitugu.
Choi Kyu-hah yasimbuye Park ariko ategeka umwaka umwe gusa nawe ahirikwa ku butegetsi n’igisirikari, ibyafunguye inzira y’ubutegetsi kuri Chun Doo-hwan, wamenyekanye kubera ibikorwa by’ubunyamaswa birimo iyicwa ry’abantu benshi i Gwangju.
Chun nawe, nyuma y’ubuyobozi, yakatiwe igihano cy’urupfu (cyaje kugabanywa).
Igihe cya demokarasi
Roh Tae-woo yazanye impinduka zoroshye ariko nawe yaje guhanirwa ibyaha bya ruswa, akatirwa imyaka 22 y’igifungo.
Kim Young-sam: Perezida wa mbere utari umusirikare nyuma y’igihe kinini cy’ubutegetsi bwa gisirikare, yashyizeho gahunda yo kubaza abamubanjirije inshingano zabo.
Roh Moo-hyun wayoboye Koreya y’Epfo hagati ya 2003–2008 yavuye ku butegetsi yiyahuye kubera iperereza ryamukorwagaho ku byaha bya ruswa.
Lee Myung-bak na Park Geun-hye bombi bashinjwe ruswa bakatirwa ibihano by’igifungo kirekire.
Moon Jae-in niwe muperezida wagerageje gusiga izina ryiza kuko atavuzweho ibyaha cyangwa imyivumbagatanyo, ahubwowe yaharaniraga gutsura umubano mwiza hagati ya Koreya zombi.
Kuri ubu rero, Perezida Yoon Suk Yeol ari mu bihe bitamworoheye aho nawe ashobora kwisanga iherezo ry’ubutegetsi bwe ritagenze neza kuko ahanganye n’ibibazo biremereye bijya kumera nk’iby’abamubanjirije.
