Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Kanama 2024, kuri Hotel Saint Famille mu mujyi wa Kigali, Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika y’Ubutabera n’Amahoro yatangije inama nyunguranabitekerezo ku kuvurana ibikomere no kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa birambye.
Ni inama yitabariwe n’ abagera ku 120 biganjemo Abihayimana barangajwe imbere n’Abepiskopi ba diyosezi zinyuranye zo mu Rwanda.
Abepiskopi bitabiriye itangizwa ry’iyi nama izamara iminsi itatu ni Antoni Kardinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri, Myr Anaclet Mwumvaneza wa Nyundo, Musenyeri Selesitini Hakizimana wa Gikongoro, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa wa Kabgayi, Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu wa Kibungo, Musenyeri Filipo Rukamba wa Butare, Musenyeri Smaragde Mbonyintege na Musenyeri Servilien Nzakamwita bari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Afungura ku mugaragaro iyi nama ibaye bwa mbere mu Rwanda, Musenyeri Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo akaba na Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro yavuze ko umuryango uhamye uba ushingiye ku bumwe imbabazi ndetse n’ukuri.
Yagize ati “ “Ukuri, imbabazi, amateka n’ubufatanye bikwiye gushyigikirwa kuko ari byo byubakirwaho umuryango utajegajega.”

Padiri Marcel Uwineza , Umusaseridoti w’Umuyezuwiti uyobora Hekima University College iherereye i Nairobi muri Kenya watanze ikiganiro yavuze ko kwiyunga kw’Abanyarwanda ari urwego rwiza rwo kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe.
Ati “Kwibuka kwacu, bidufasha kunga ubumwe tukubaka amateka akomeye kandi biturutse mu kureba ndetse no kuzana imyumvire myiza itandukanye n’iya mbere.”
Ibi kandi bishimangirwa na mugenzi we Padiri Augustin Karekezi nawe w’Umuyezuwiti watanze ikiganiro cya kabiri cyagarutse ku mateka y’uko Abanyarwanda bo ha mbere babagaho mu bumwe busesuye ndetse n’uruhare rw’ubukristu mu Banyarwanda.
Iyi nama igamije guha imbaraga ibikorwa bigamije komora ibikomere, izamara iminsi 3 kuko izarangira tariki 28 Kanama 2024.




Amafoto: Kinyamateka.rw
