Abaturage n’abasirikare nibura 100 nibo bimaze gutangazwa ko baguye mu gitero cyagabwe ku mudugudu w’umutwe w’Iterabwoba wa al-Qaida, rwagati muri Burkina Faso.
Hashingiwe ku mashusho yashyizwe hanze, inzobere zashimangiye ko iki gitero ari kimwe mu bitero bikoranye ubugome ndetse bikaba bihitanye abantu benshi muri uyu mwaka cyane muri aka gace ko mu Burengerazuba bwa Afurika ‘Sahel’.
Bivugwa ko umutwe JNIM ufitanye isano na al-Qaida warashe abaturage ubasanze mu gace batuyemo ka Barsalogho kari mu birometero 80 uvuye mu murwa mukuru wa Burkina Faso.
Ku cyumweru, al-Qaida yemeye ko ari yo yagabye icyo gitero ndetse ihamya ko yanashinze ibirindiro muri aka gace ka Barsalogho mu Mujyi wa Kaya.
Uyu mujyi wari ufitiye akamaro igisirikari cya leta kuko niwo yajyaga yifashisha mu guhangana n’Abajiadisiti bari bamaze igihe bashaka kwegera umurwa mukuru, Ouagadougou.
Minisitiri w’Umutekano wa Burkina Faso, Mahamadou Sana yavuze ko mu bishwe harimo abasirikare n’abasivili, ariko ntiyatangaje umubare nyakuri w’abaguye muri icyo gitero.
Minisitiri Sana yavuze ko guverinoma yohereje ubufasha bw’ubuvuzi n’ubw’ubutabazi ku bantu bose bibasiwe kandi ko inzego z’ubuyobozi ziteguye gukomeza kurengera ubuzima bw’abaturage bacyo.
Kugeza ubu, hafi kimwe cya kabiri cya Burkina Faso ntikigenzurwa na leta kubera ibitero by’uyu mutwe w’Abajihadisti.
Uyu mutwe ufitanye isano rya hafi na al-Qaida n’umutwe ugendera ku matwara ya Kisilamu bamaze kwica ibihumbi by’abantu ndetse abasaga miliyoni 2 bamaze kuva mu byabo irya no hino ku isi.
