Mu gihugu cya Australia hatangiye gukurikizwa itegeko riha abakozi uburenganzira bwo kutavugana n’umukoresha cyangwa gusoma ubutumwa bwe nyuma y’akazi.
Ni itegeko ryatangiye gukurikizwa muri iki gihugu aho ritanga ihumure ku bantu bahatirwa kwakira telefone cyangwa gusoma ubutumwa buturutse ku bakoresha babo nyuma yo kurangiza akazi kabo ka buri munsi.
Iri tegeko rishya ryemerera abakozi kwirengagiza ubutumwa cyangwa kwanga kwitaba telephone zabakoresha nyuma y’amasaha y’akazi igihe babihisemo batikanga ko bazahanwa n’abakoresha babo.
Ni mu gihe ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu 2023 bwerekanye ko Abatuye muri Australia bakora amasaha 281 y’ikirenga buri mwaka badahemberwa.
Iri tegeko rimaze no gushyirwa mu bindi bihugu birenga 20 ahanini byo mu Burayi no muri Amerika y’Amajyepfo, ntiribuza abakoresha guhamagara abakozi nyuma y’amasaha y’akazi ahubwo riha abakozi uburenganzira bwo kutitaba.
Iryo tegeko kandi rivuga ko abakoresha n’abakozi bagomba kugerageza gukemura amakimbirane hagati yabo. Mu gihe batabashije kubikemura, Komisiyo y’Umurimo, Ububanyi n’Amahanga ya Australia (FWC) ikaba yabona kwinjira mu kibazo.
FWC iramutse yinjiye muri icyo kibazo, ifite uburenganzira bwo gutegeka umukoresha guhagarika guhamagara umukozi nyuma y’amasaha y’akazi, yaba isanze kwanga gusubiza ku mukozi bidafatika ikamutegeka gusubiza.
Imiryango ihagarariye abakozi yashimye iri tegeko rizaha abakozi imbaraga zo kwanga guhamagarwa mu buryo budakwiye nyuma y’amasaha y’akazi no kubafasha kugira ihuriro ryiza hagati y’akazi n’ubuzima bwabo bwite nk’uko byatangajwe n’Inama y’Amahoro n’Ubucuruzi y’Abanye-Australia.
Umuhanga mu by’akazi John Hopkins wigisha muri Kaminuza ya Swinburne yabwiye BBC News ko aya mategeko mashya azanafasha abakoresha kuko ibi bizatuma abakozi bakora akazi kabo neza, avuga ko ikintu icyo ari cyo cyose gifasha umukozi gifasha n’umukoresha.
