Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imwe mu mirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Ukuboza mu mujyi wa Kigali hatangira igerageza ry’uburyo bushya bwo kwishyura hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze.
Mu buryo busanzwe, abagenzi bose bajya muri bisi iva mu mujyi igana Kimironko, bagombaga kwishyura amafaranga angana hatitaweho usigara ku cyapa cyo ku Kabindi, Gishushu, kwa Lando n’ahandi muri icyo cyerekezo.
Muri izi mpinduka, RURA yavuze ko umugenzi azajya akoza ikarita y’urugendo ku mashini mbere yo kwinjira nk’uko bisanzwe bikorwa ariko yagera aho aviramo akongera agakozaho kugira ngo imashini ihite imubarira ayo yishyura, bitewe n’indeshyo y’urugendo.
Itangazo rya RURA rigira riti: “Umugenzi azajya akoza ikarita y’urugendo ku mashini (tap in) nk’uko bisanzwe bikorwa nagera aho avira mu modoka yongere akozeho (tap out) asoze urugendo, bityo yirinde kwishyura urugendo atagenze. Ibi bivuze ko umugenzi azajya yishyura ahwanye n’urugendo yakoze aho kwishyura urugendo rwose (ligne) kandi yaviriyemo mu nzira.”
Rura yagaragaje ibiciro bijyanye n’uburyo bushya bw’imyishyurire hakurikijwe ibirometero umugenzi yagenze aho ikirometero kimwe n’ibirometero bibiri bizajya byishyurwa 182frw.
Ku birometero bitatu hazishyurwa 205 frw, naho ibirometero 4 hishyurwe 219 frws gutyo gutyo.
Zimwe mu ngero z’ibiciro bishya ni nka Sonatube-Prince house (2km) aho igiciro kizaba 182 frw kivuye kuri 370frw.
Nyabugogo -Kuri 12 (14km) igiciro kizaba 543 frw kivuye kuri 741frw naho Remera-kuri 12 (3km) igiciro kizaba 205 frw kivuye kuri 420frw.
Urugendo Nyabugogo – Kabuga (25km) rwashyizwe ku mafaranga 855 ruvuye ku 741frw.
Ejo ku wa Gatatu, abakozi ba RURA n’ab’Umujyi wa Kigali bazaba bari muri gare no ku byapa bya bisi kugira ngo bafashe abagenzi muri iki gihe cy’igerageza.
Mu kugabanya umubyigano n’ikererwa ry’abagenzi mu nzira, biteganyijwe ko mu minsi iri imbere hari imihanda izajya iharirwa ibinyabiziga bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange cyane cyane mu masaha abantu benshi bava cyangwa bajya ku kazi/amashuri (pick hours).
