Abantu batatu bapfiriye muri stade ya Kasarani, mu murwa mukuru wa Kenya, ubwo bari bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’Intebe, nk’uko byemezwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Vocal Africa.
Ibyo byabaye nyuma y’uko polisi ishyizeho ingamba z’umutekano zikomeye zirimo kurasa amasasu mu kirrere no gukoresha ibyuka biryana mu maso, ubwo imbaga y’abantu yinjiraga muri stade ahari hateganyijwe ko umurambo wa Odinga ushyirwa ngo abaturage bawusezereho.
Raila Odinga, umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Kenya mu myaka irenga 40 ishize, yapfiriye mu bitaro byo mu Buhinde ku wa Gatatu, azize guhagarara gutunguranye k’umutima, nk’uko byatangajwe n’umuryango we. Yapfuye afite imyaka 80.
Umurambo we wagejejwe mu gihugu mu gitondo cyo ku wa Kane, binatuma ingendo z’indege ku kibuga mpuzamahanga cya Nairobi zihagarara by’agateganyo, bitewe n’abantu benshi binjiye mu gice cyagenewe indege.
Guverinoma yahise yimurira igikorwa cyo kumusezeraho muri stade ya Kasarani, aho hari hateganyijwe kwakira abantu barenga ibihumbi 50. Icyakora, ubwitabire bwarenze ubushobozi bwa stade, bituma inzego z’umutekano zibura uko zigenzura neza aumutekano, zikoresha imbaraga nyinshi harimo ibyuka biryana mu maso n’amasasu.
Amakuru atandukanye aturuka mu binyamakuru bikomeye byo muri Kenya nka KTN News na Citizen TV avuga ko abapfuye ari bane, mu gihe polisi ishimangira ko ari babiri bishwe barashwe. Umuryango Vocal Africa wo uvuga ko ari batatu bahasize ubuzima, abandi benshi bagakomereka.
Visi Perezida wa Kenya, Kithure Kindiki, uyoboye komite ishinzwe ibikorwa byo gusezeraho Odinga, yakoze ikiganiro n’abanyamakuru mu ijoro ryo ku wa Kane ariko ntiyigeze akomoza ku kajagari kabayeho cyangwa ku bapfuye
Nyuma y’uko ibintu byongeye gutuza muri stade, abayobozi barimo Perezida William Ruto babashije kureba isanduku irimo umurambo, mbere y’uko abaturage bari aho na bo bemererwa gutambuka bakawureba mu gihe cy’amasaha macye.
Mu mihango yo kumusezeraho, bamwe mu bari bitabiriye bari bitwaje amashami y’ibiti n’amababi, ikimenyetso cy’icyunamo mu muco w’aba Luo, ubwoko Odinga avukamo.
Umuhango wo kuri uyu wa Gatanu wateguriwe kubera muri Stade Nyayo iri hagati mu mujyi wa Nairobi, aho biteganyijwe ko Raila azahabwa icyubahiro cya gisirikare mbere yo gukomeza urugendo rwo kumusezeraho hirya no hino mu gihugu.
Ku wa Gatandatu, umurambo we uzajyanwa i Kisumu, umujyi uri ku nkengero z’ikiyaga cya Victoria, aho azahabwa icyubahiro n’abaturage bo mu karere akomokamo. Biteganyijwe ko azashyingurwa ku cyumweru i Bondo, ahantu hareshya na kilometero 60 uvuye i Kisumu, nk’uko byifujwe na nyakwigendera mbere y’uko apfa.
Perezida wa Kenya yatangaje icyumweru cy’icyunamo, ndetse uyu wa Gatanu watangajwe nk’ikiruhuko rusange kugira ngo abaturage babashe gusezera ku muntu benshi bafataga nk’intwari y’igihugu.

