Mu rwego rwo kongerera ubumenyi n’ubushobozi abaganga mu kuvura ibibazo by’amaso byihutirwa, Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi byateguye amahugurwa yihariye agamije gufasha abaganga bato kumenya uko bitwara igihe bahuye n’indwara cyangwa ibikomere by’amaso bisaba ubuvuzi bwihuse.
Aya mahugurwa yabereye ku Bitaro by’Amaso bya Kabgayi ku wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026, yitabirwa n’abanyeshuri biga ubuvuzi bw’amaso muri Kaminuza y’u Rwanda (UR). Muri ayo mahugurwa bahawe amasomo n’imyitozo ikorerwa ku bikoresho bigereranya umurwayi (simulation), mu rwego rwo kubafasha kunguka ubumenyi n’icyizere mbere yo gukorera ku murwayi nyawe.
Dr. Jim Innes, inzobere mu kuvura amaso ukomoka mu Bwongereza, uri mu Rwanda gufasha mu mahugurwa agenewe abaganga bato biga kubaga amaso cyane cyane ku bijyanye n’ibibazo by’amaso byihutirwa, ni we wahuguye aba banyeshuri. Yavuze ko nubwo ubuvuzi bwo kubaga amaso budakunze guhura n’ibibazo byihutirwa byinshi nk’ibindi byiciro by’ubuvuzi, ari ingenzi ko abaganga bato bitoza uko babyitwaramo igihe bibaye.
Yagize ati: “Aya mahugurwa ya ‘simulation’ afasha abaganga kwitoza mu buryo butekanye bakoresheje amaso y’inyamaswa cyangwa ayakozwe mu bikoresho byihariye. Bituma bamenyera uko bakwitwara igihe bahuye bwa mbere n’indwara zikomeye z’amaso. Imyitozo nk’iyi irabategura ikabamara ubwoba mbere yo guhura n’abarwayi.”
Dr. Jim yakomeje avuga ko ibikomere byinshi by’amaso biterwa n’impanuka, ariko ko ingamba zo kwirinda nko gukoresha imikandara y’umutekano mu modoka no kwambara ibirahure birinda amaso igihe ukora imirimo ishobora guteza ibyago, byagabanyije cyane bene ibyo bikomere mu bihugu byinshi.
Ati: “Nkiri muganga muto, twabonaga abarwayi benshi bafite ibikomere by’amaso biturutse ku mpanuka zo mu muhanda. Ariko kubera ingamba zo kwirinda, ubu byaragabanutse cyane.”
Yanavuze ko gukoresha ikoranabuhanga mu mahugurwa, harimo kwerekana uburyo bwo kubaga ku mashusho (screen), bifasha abaganga bato kumenya neza ibyo biga no kongera icyizere mu kazi kabo.
Ati: “Imyitozo nk’iyi ni ingenzi kuko ituma abaganga bagira ubumenyi n’icyizere cyo gukemura ibibazo by’amaso byihutirwa igihe bahuye nabyo.”
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko ari ingenzi cyane ku mwuga wabo.
Dusingize Marie Reine, wiga ubuvuzi bw’amaso muri UR, yavuze ko amahugurwa ku bijyanye n’indwara z’amaso zihutirwa yamwongereye ubumenyi n’icyizere mu kazi ke k’ahazaza.
Yagize ati: “Aya mahugurwa ku ndwara z’amaso zihutirwa yari yateguwe neza ku buryo twabashije kugera ku ntego twari dufite. Ubumenyi mpakuye buzamfasha mu kazi kanjye k’ejo hazaza.”
Yakomeje avuga ko nubwo imyitozo yakorewe ku bikoresho bitari umuntu, birimo ‘mannequins’ na ‘simulators’, byamufashije kumenya uko yakwitwara igihe ahuye n’umurwayi nyawe.
Ati: “Mbere iyo nahuraga n’ikibazo nk’iki nahitaga mpamagara undi muganga, ariko ubu mbere yo guhamagara nanjye nshobora kubanza kugira icyo nkora.”
Ibi abihurizaho na Dr. Noel Tharcisse, nawe wiga kuvura no kubaga amaso muri UR, wavuze ko nubwo hari ubumenyi bari basanzwe bafite, aya mahugurwa yabwongereye cyane cyane mu kuvura ibikomere by’amaso bisaba ubufasha bwihuse.

Yagize ati: “Aya mahugurwa ni ingenzi cyane kuri twe nk’abaganga bari kwimenyereza kuvura no kubaga amaso, kuko adufasha kumenya neza uko twitwara mu gihe duhuye n’abarwayi bafite ibibazo byihutirwa ku maso.”
Dr. Noel yanashimiye Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi ku ruhare bigira mu kongerera abaganga ubumenyi, asaba ko amahugurwa nk’aya yakomeza gutegurwa kenshi kugira ngo abafite ibibazo by’amaso mu Rwanda babone ubuvuzi bwiza kandi bwihuse.
Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi bikomeje kugaragaza uruhare rukomeye mu kongerera abaganga ubumenyi n’ubushobozi mu kuvura indwara z’amaso, binyuze mu mahugurwa n’imyitozo ibafasha kwimenyereza umwuga wabo mu buryo bugezweho.
Gutegura amahugurwa nk’aya bifasha kurushaho kunoza serivisi z’ubuvuzi bw’amaso no gutuma abarwayi bahabwa ubuvuzi bwihuse kandi bufite ireme, cyane cyane mu bihe by’indwara cyangwa ibikomere by’amaso bisaba ubutabazi bwihuse.

