Trump yateguje iherezo ribi kuri Mojtaba Khamenei wagizwe Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko umuyobozi mushya w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei, ashobora kutamara igihe kinini kuri uwo mwanya mu gihe atabiharanira.

Ibi Trump yabivuze nyuma y’uko Inteko y’Inzobere ya Iran yemeje Mojtaba Khamenei nk’Umuyobozi mushya w’Ikirenga, asimbuye se Ali Hosseini Khamenei uherutse gupfa.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Al Jazeera ku wa 8 Werurwe 2026, Trump yavuze ko umuntu uzaba uyobora Iran agomba kugira uruhare rwe mu kumwemeza, agaragaza ko uwo ari we wese uzatoranywa atamugizemo uruhare atazamara kabiri kuri uwo mwanya.

Urupfu rwa Ali Khamenei rwabaye ku wa 28 Gashyantare 2026, igihe Amerika ifatanyije na Israel byatangiraga ibitero bya gisirikare kuri Iran, ibintu byazamuye umwuka mubi mu mubano w’ibi bihugu.

Mu kiganiro Trump yagiranye na ABC News, yavuze ko atifuza ko ubuyobozi bushya bwa Iran bwafata ibyemezo bishobora gushyira igihugu mu bibazo bikomeye mu myaka iri imbere.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yatangaje ko igihugu cye kitazemera ko hari undi wese wivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu. Yavuze ko abaturage ba Iran ari bo bafite uburenganzira bwo kwihitiramo abayobozi babo nta gitutu cy’amahanga.

Aya magambo akomeje kongera umwuka mubi hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe umutekano mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati ukomeje kugenda uba mubi.