Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yabonye umutoza mushya

Binyuze mu kiganiro n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru tariki 02 Werurwe 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryatangaje ko umunya-Algeria Adel Amrouche ariwe mutoza mushya w’Amavubi.

Uyu mutoza Adel Amrouche w’imyaka 57 uje usimbura Frank Tortsen Spittler azungirizwa na Eric Nshimiyimana ndetse na Dr Carolin Braun.

Adel Amrouche yatoje amakipe atandukanye arimo u Burundi, Kenya, USM Alger, Libya , MC Alger, Botswana, Yemen na Tanzania aherukamo aho yajyanye nayo mu gikombe cya Afurika 2024.

Mu bandi kandi Ferwafa yerekanye ni Cassa Mbungo André wahawe inshingano zo kuba umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda y’abagore, aho azabifatanya no gutoza amakipe y’abakiri bato ndetse akazaba anashinzwe iterambere rya ruhago mu biro bya tekinike ku rwego rw’igihugu.