Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi byongeye kwakira inama mpuzamahanga ku buvuzi bw’amaso

Ku wa Gatandatu tariki ya 1 Werurwe 2025, mu Karere ka Muhanga hateraniye inama yahurije  hamwe inzobere mu buvuzi bw’amaso zaturutse hirya no hino ku isi. Ni inama yari igamije kurebera hamwe uko ikoranabuhanga rikoreshwa muri ubwo buvuzi.

Iyi nama izwi nka ‘Rwanda Ophthalmological international conference’,  itegurwa n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi ku  bufatanye n’umuryango nyarwanda wita ku ndwara y’amaso (ROS), muri uyu mwaka yari ifite insanganyamatsiko igiri iti: “Guhanga udushya mu kwita ku maso”.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya kabiri yateranije hamwe abaganga n’abafatanyabikowa  mu buvuzi bw’amaso baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenya, Uburundi, n’ibindi.

Dr. Theophile Tuyisabe, uyobora Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi avuga ko, uko ikoranabuhanga ryihuta mu bintu bitandukanye, ari nako no mu buvuzi bw’amaso rikenerwa.

Dr. Theophile Tuyisabe, Umuyobozi w’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi

Yagize ati: “ubuvuzi bw’amaso ni ubuvuzi bw’ihariye bucyenera ikoranabuhanga cyane, yaba ari mu kumenya icyo umurwayi arwaye ndetse no kucyivura.”

Mu gusobanura akamaro k’iyi nama mu kurushaho kwimakaza ikoranabuhanga muri ubu buvuzi yagize ati “Uyu munsi w’inama rero uba ugamije kugira ngo abantu batandukanye baganire ibyo bakoze, aho bifuza kugera, ndetse n’aho turi uyu munsi mu gukoresha rya koranabuhanga riboneka.”

Dr. Tuyisabe kandi agaragaza ko iyi nama ifasha mu gusangira ubumenyi ariko no kutarengera ngo ikoranabuhanga ribe ryasimbura ubushobozi bw’umuntu. Ati: “ibi rero nibyo bituraje inshinga kugirango tuganire, turebe ikoranabuhanga dukoresha kugirango tutazanavaho tukarengera, umuntu agakoresha ikoranabuhanga rigasimbura ubwenge bwe, ahubwo tugumane ubwenge, turihuze n’ikoranabuhanga ririho turebe ko twarushaho gutanga serivisi duha abaza batugana.”

Uretse ibyo kandi Dr. Tuyisabe,  asobanura ko iyi nama iba igamije kureba icyo abandi barusha u Rwanda ndetse nibyo barusha abandi kugirango basangire ubumenyi. “Tuba twateranije inzobere kugira ngo turebe ibyo twe dufite, dutanga nk’ibitaro bya Kabgayi. Ese ibyo dukora nibyo abandi bakora? ese hari agashya yabonye, nge ntaramenya mu ikoranabuhanga? Icyo dukakiganiraho kugirango tumenye uko tuzakora neza.”

Agaruka kucyo iyi nama yitezweho, Dr Tuyisabe yavuze ko bayitezeho umusaruro ufatika bitewe nuko iyabaye bwa mbere yagenze neza,   bityo ko iyi ibaye ku nshuro ya kabiri nayo yitezwemo byinshi kuruta ibyagaragaye mu nama yabaye umwaka ushize.

Dr. Muhammed Semakula wari uhagarariye Minisiteri y’ubuzima muri iyi nama, yavuze ko iyi nama iziye igihe kuko ari uburyo bwiza bwo kwigira ku bandi.

Ati: “Iki kiba ari igihe cyiza cyo kumva uko ibindi bihugu bikora. Nicyo gihe abahanga mu buvuzi bw’amaso baba bahuye bakaganira, bagahana ibitekerezo kugira ngo barusheho guteza imbere umwuga w’ubuvuzi bw’amaso.”

Dr. Muhammed Semakula, Umukozi muri Minisiteri y’Ubuzima

Dr. Semakula yagaragaje ko ibyigiwe mu nama bihuye na gahunga ya Minisiteri y’ubuzima yo mu myaka itanu, yatangiye umwaka ushize kuzageza mu 2029, aho mu nkingi eshanu z’iyo gahunda, harimo guteza imbere ikoranabuhanga n’ubushakashatsi no kwita kurikoreshwa mu buvuzi bw’amaso by’umwihariko.

Yagize ati: “Muri iyo gahunga, ikoranabuhanga rizinjiwa mu nzego zose z’ubuzima, rero n’ubuvuzi bw’amaso ntibuzasigara inyuma.”

Yakomeje agaragaza  ko mu rwego rwo kugabanya indwara z’amaso zakwirindwa, Minisiteri y’ubuzima iri guteganya gushyira zimwe muri  serivisi zo kuzikumira ku bajyanama b’ubuzima.

Ati: “Nk’uko mwagiye mu byumva, hari indwara z’amaso zishobora guterwa n’umwanda, ibyo rero biba bikeneye ko habaho ubukangurambaga bwo kuzirinda, kandi ako ni akazi gashobora gukorwa neza n’abajyanama b’ubuzima.”

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyoseze ya Kabgayi

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyoseze ya Kabgayi, ibi bitaro byubatsemo, avuga ko iryo koranabuhanga mu buvuzi bw’amaso rigomba kujyana no gutanga serivisi nziza bagenera abarwayi.

Yagize ati: “Serivisi nziza ikenera iryo koranabuhanga n’ibikoresho byo kwifashishwa, kubera ko ushobora kuvuga amagambo meza, ukakira neza umurwayi ariko niba udashobora kumuha ibyo yifuza, ntabyo ntabwo byaba byuzuye, ariko bikanasaba n’abaganga babizobereyemo.”

Uretse iyi nama kandi, hanabayeho uburyo bwo ku murika udushya twifashishwa n’ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi bw’amaso hirya no hino ku isi, by’umwihariko ibikorera mu Rwanda.

Ibitaro by’amaso bya kabgayi byashinzwe mu mwaka w’ 1993, kuri ubu bifite inzobere esheshatu mu buvuzi bw’amaso zihoraho. Aba baganga barimo Abanyarwanda batanu n’umunyamahanga umwe.

Kuri ubu kandi, ibi bitaro bitanga serivisi zirimo gusuzuma amaso, kuyoza, kubaga, no kuvura abafite ubumuga bwo kutabona kugira ngo bongera kubona neza.