Ibyaranze ijambo rirerire rya Trump kuri Kongere ya Amerika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yaraye agejeje ijambo ry’iminota 99 kuri Kongere ya Amerika, rikaba ari ryo rirerire mu mateka y’iyi nama y’igihugu.

Uyu mwanya munini w’ijambo rya Trump warengeje kure iminota 64 ya Biden muri 2021, iminota 60 ya Clinton muri 1993, iminota 60 ya Trump muri 2017, iminota 51 ya Obama muri 2009, ndetse n’iminota 32 ya Reagan muri 1981.

Iri jambo ryari rikubiyemo imigambi myinshi yerekeye Abanyamerika ndetse n’abatuye isi muri rusange.

Trump yashimangiye intumbero ye y’imyaka ine iri imbere, Abarepubulikani bamukomera amashyi bishimira ibyumweru bitandatu bya politiki ihindura byinshi, haba imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Icyakora iri jambo rya Trump ryateje impaka ndende, aho bamwe mu badepite b’aba-Democrate bagiye bamusakuriza, na we akabashotora mu mvugo.

Trump yakomeje kugaragaza impinduka yagejejeho zirimo kugabanya umubare w’abakozi ba Leta, gukaza amategeko y’abimukira, gushyiraho imisoro mishya ku bacuruzi bakorana na Amerika, ndetse no guhindura umubano wa Amerika n’ibihugu by’i Burayi kubera intambara yo muri Ukraine.

Nyuma y’iri Jambo, BBC yagaragaje ibihe birindwi by’ingenzi byaranze ijambo rya Trump.

Trump yashimiye Elon Musk

Muri iri jambo, Trump yashimiye Elon Musk, umwe mu bajyanama be bakomeye. Musk, wari uri mu cyumba cy’inama, yashimiwe uruhare rwe mu kugabanya imikoreshereze idakenewe y’umutungo wa Leta binyuze muri gahunda ye yo kunoza imikorere y’ubuyobozi bwa Leta.

Trump yashimangiye ko Musk yafashije Leta kuzigama miliyari nyinshi z’amadolari, ariko aya makuru ntiyashoboye kwemezwa n’ubushakashatsi bwigenga.

Ukutumvikana hagati ya Trump n’aba-Democrate

Mu ntangiriro z’ijambo rye, Trump yahuye n’ukutumvikana gukomeye n’aba-Democrate.

Al Green, umudepite wa Texas, yirukanywe mu cyumba cy’inama nyuma yo gusakuriza Trump atamwemerera gukomeza kuvuga. Abadepite b’aba-Democrate benshi bagaragaje ko batishimiye ibyo Trump yavugaga, bamwe bamanika ibyapa byanditseho amagambo nka “Ibi ni ibinyoma”. Hari n’abadepite b’abagore bari bambaye amapantaro y’iroza nk’ikimenyetso cy’uko batemeranya n’ubutegetsi bwa Trump.

Ibaruwa ya Zelensky na politiki y’ububanyi n’amahanga

Trump yatangaje ko yakiriye ibaruwa ikomeye yaturutse kuri Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, wavuze ko yiteguye gukorana na Trump kugira ngo intambara irangire vuba.

Ibi bije nyuma y’aho Trump ahagaritse inkunga ya gisirikare Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageneraga Ukraine.

Imisoro mishya ku bicuruzwa byinjira muri Amerika

Trump yagarutse ku cyemezo cye cyo kongera imisoro ku bicuruzwa biva muri Canada, Mexico, n’u Bushinwa.

Yavuze ko ibi bizatuma Amerika ikomeza kuba igihugu gikomeye mu bukungu, n’ubwo yemeye ko bizatera “akaduruvayo gato” mu gihe gito.

Icyakora, bamwe mu barepubulikani ntibagaragaje ibyishimo nk’iby’izindi ngingo yavugagaho.

Ibiciro by’amagi na politiki y’ubukungu

Trump yashyize mu majwi Joe Biden nk’ufite uruhare mu izamuka rikabije ry’ibiciro by’amagi. Yavuze ko guverinoma ya Biden yategetse ko izindi nkoko zigera kuri za miliyoni zicibwa kubera icyorezo cy’Ibicurane by’ibiguruka, bigatuma ibiciro bizamuka.

Nubwo Trump yavuze ko ari gukora ibishoboka byose kugira ngo ibiciro bigabanuke, ubushakashatsi buheruka bugaragaza ko Abanyamerika batatu ku 10 gusa ari bo bishimira uko yitwaye mu kurwanya izamuka ry’ibiciro.

Igihembo ku mwana warwaye kanseri

Kimwe mu bintu byakoze ku mutima abantu ni uko Trump yahaye umwana witwa DJ Daniel, w’imyaka 13, ipeti ryihariye rya serivisi z’umutekano wa Leta.

Uyu mwana, urwaye kanseri y’ubwonko, yari afite inzozi zo kuzaba umupolisi. Trump yahise atangaza ko azashyirwa mu muryango w’abashinzwe umutekano, ibintu byashimishije abantu benshi bari aho.

Kwibuka umwana wishwe n’abimukira

Trump yatangaje ko hari ahantu hashya hagiye kwitirirwa Jocelyn Nungaray, umukobwa w’imyaka 12 wishwe n’abantu bivugwa ko binjiye muri Amerika bitemewe n’amategeko.

Iyi nkuru yakongeje impaka ku bibazo by’abimukira, dore ko Trump yemeje ko agiye kongera ibikorwa byo kwirukana abimukira batemewe mu gihugu.

Ijambo rya Trump kuri Kongere ryagaragaje ko akomeje guharanira impinduka zikomeye mu miyoborere ya Amerika ndetse kuri we yagize ati “nibwo ngitangira.” Ryari ijambo ryuzuyemo impaka, ibitekerezo bikakaye, ndetse n’ibyemezo bikomeye bishobora kugira ingaruka ku bukungu, umutekano, n’ububanyi n’amahanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Hari abamushimiye, abandi baramunenga.

About Philos Muhire 180 Articles
Classical music Trainer(Organiste), Journalist by profession! Favorites: Politics, Entertainment(Music& Sports). Primo Dei & Deus Omnes