Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yavuze ko hari abantu benshi bafashe umwanzuro wo kwivugurura bagarukira Imana mu gihe cya Yubire y’impurirane.
Yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2026, ubwo Diyosezi ya Kabgayi yasozaga ku mugaragaro iyi Yubile y’imyaka 125 ivanjili igeze mu Rwanda n’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu.
Uyu muhango wabereye muri Paruwasi yaragijwe Yezu Nyirimuhwe mu Ruhango wanitabiriwe n’abarimo umwepiskopi wa Kabgayi uri mu kiruhuko k’izabukuru Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Abasaseridoti n’abiyeguriye Imana, Abakirisitu ba diyosezi ya Kabgayi n’abandi.
Agaruka ku mbuto za Yubile, Musenyeri Ntivuruzwa yavuze ko urugendo rwa Yubile iri gusozwa rusize imbuto nyinshi zeze ku buntu bw’Imana n’impuhwe zayo bakiriye, kandi ko yabaye igihe cyo kwisuzuma no kwiyunga kubari bafitanye ibibazo.
Yagize ati: ‘Iyi Yubile yatubereye igihe cyo kwisuzuma no gushimira Imana, inatubera akanya ko gusubiza amaso inyuma mu myaka 125 ivanjiri imaze igeze hano iwacu mu Rwanda by’umwihariko muri Diyosezi ya Kabgayi ikaba yarahashinze imizi.”

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar yabwiye abitabiriye umuhango wo gusoza Yubire y’Impurirane ko abantu benshi bagarukiye Imana
Yakomeje agira ati: “Muri uru rugendo hari abantu benshi bafashe umugambi wo kwivugurura bagarukira Imana. Twanyuze kandi mu miryango y’impuhwe z’Imana, twahuriye mu ngendo nyobokamana nyinshi zitandukanye, ibikorwa by’impuhwe n’urukundo, n’ibindi.”
Si ibyo gusa kuko Umwepiskopi wa Kabgayi ahamya ko muri urwo rugendo hari abahawe amasakaramentu cyane cyane ay’ibanze ariyo Batisimu, ukaristiya, Ugukomezwa n’Isakaramentu rya Penetensiya.
Yongeyeho ko hari abakirisitu benshi bagarukiye Igitambo cy’Ukarisitiya, ndetse bamwe barenga imbogamizi z’uko iwabo Kiliziya zimwe zari zifunze. Ati: “Twahuriye mu mihimbazo inyuranye haba ku rwego rw’igihugu, urwa Diyosezi no ku rwego rwaza paruwasi.”
Yakomeje agira ati: “Hari imiryango y’Abakiristu yari itabanye neza ikaba yariyunze, ndetse n’abantu ku giti cyabo bakaba barasabanye imbabazi barazihana bagera kubwiyunge bw’ukuri.”
Musenyeri yavuze ko kandi hari n’ibindi byiza byinshi byavubutse kunsanganyamatsiko zagiye zizirikanwa zirimo ‘Kirisitu soko y’amizero, amahoro n’ubuvandimwe.’
Ati: “Turashimira Imana yaduherekeje muri uru rugendo. Iyo dusubije amaso inyuma tukareba urugendo Diyosezi yacu yanyuzemo muri uyu mwaka wa yubile tubonamo ukuboko kw’Imana.
“Uko kuboko tukubona mu Basaseridoti, Abiyeguriye Imana n’abalayiki bitanze mu bikorwa byari biteganyijwe, imiryango, urubyiruko n’abana cyane cyane mu mihimbazo yabahariwe babigizemo uruhare rugaragara kandi bavomyemo imbaraga z’ejo hazaza.”
Musenyeri Ntivuguruzwa yagaragaje ko uko kuboko kw’Imana kwagaragaye mugushyira hamwe, no gufatanya gushaka ubushobozi bwa “Diyosezi yacu n’imiryango yacu mukwiyubaka no kwiyunga. Ku bw’ibyo byose turashimira Imana byimazeyo n’ababigizemo uruhare.”
Yongeyeho ati: “Mu gihe twizihizaga Yubile twasubiye ku nkomoko, twashimiye Imana irembo ry’ukwemera yatunyujijemo. Abanyarwanda natwe turi abana b’Imana ikunda byahebuje, tubumbwe na Roho umwe, turi ubwoko bumwe n’abatagatifujwe bose kandi tubarirwa mu muryango w’Imana.”
Kugeza ubu Diyosezi ya Kabgayi ifite Paruwasi zisaga 30.

Abakirisitu bitabiriye umuhango wo gusoza Yubile y’Impurirane muri Diyosezi ya Kabgayi

Abantu bari benshi kuri Paruwasi yaragijwe Yezu Nyirimuhwe mu Ruhango, ahabereye isozwa rya Yubile y’Impurirane muri Diyosezi ya Kabgayi