Mu muhango wo gusoza k’umugaragaro Yubile y’Impurirane muri Diyosezi ya Kabgayi, wabereye muri Paruwasi yaragijwe Yezu Nyirimuhwe mu Ruhango ku wa 11 Mutarama 2026, Umushumba w’iyi Diyosezi, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yabwiye abakirisitu ko n’ubwo Yubile isojwe ariko ibikorwa by’urukundo n’impuhwe byo bigikomeje.
Yagize ati: “Yubile ntisozwa nk’igitabo gifunzwe, ahubwo igomba kutubera inzira nshya z’ubutumwa n’irembo ridufungurira ejo hazaza.”
Yakomeje agira ati: “Mu gusoza Yubile y’Impurirane tunareba ejo hazaza h’amateka y’iyogezabutumwa muri Diyosezi yacu ya Kabgayi. Duhamagarirwa rero kugendera hamwe kandi twunze ubumwe twese, ari abasaseridoti, abiyeguriye Imana n’abalayiki tukagenda dufite amizero, n’ubwo imbogamizi zitajya zibura tugomba kwizera ko Nyagasani Yezu ari kumwe natwe iminsi yose kugera kundunduro.”

Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi avuga ko gusoza Yubile bidahagarika ibikorwa by’urukundo n’impuhwe
Isozwa rya Yubile ryahuriranye n’Umunsi Mukuru wa Batisimu ya Nyagani usanzwe wizihizwa muri Kiliziya ku Cyumweru cya gatatu nyuma y’Umunsi Mukuru w’Ivuka rya Yezu (Noheli).
Agaruka kuri uyu munsi Mukuru wa Batisimu ya Nyagani, Umwepiskopi wa Kabgayi yavuze ko batisimu ya Yezu Kirisitu igomba kubabera urumuri mu rugendo rushya.
Ati: “Kuri uyu munsi twizihizaho batisimu ya Nyagasani, tubona Yezu mu Ivanjli agaragara ahagaze mu bandi bose, yicishije bugufi kuruzi rwa yorodani. Yemeye kubatizwa na Yohani maze ijwi ry’Imana se ryumvikana rigira riti ‘uyu ni umwana wange nkunda cyane unyizihira’.”
Musenyeri Ntivuguruzwa yashimangiye ko aya magambo yo mu Ivanjiri agaragaza ko “Yezu Kirisitu ari umwana w’Imana uri rwagati muri twe ariko akanagaragaza natwe abo turibo muriwe.” Ati: “Muri batisimu twahawe twinjiye mu bumwe hamwe na Yezu duhinduka abana b’Imana, tuba ingingo z’umubiri wa Kirisitu n’amabuye mazima agize kiliziya.”
Kubwa Musenyeri, kuba iyi Yubile isozwa ku munsi mukuru wa batisimu ya Nyagasani, ni Ikimenyetso kihariye cy’ukuntu Imana ihamagarira abantu gusubiza amaso inyuma bakareba urugendo banyuzemo ariko bakanitegura ejo hazaza Imana ibahamagarira.
Yagize ati: “Ingabire ya Batisimu duhamagarirwa ni ugukomeza urugendo rw’isanamitima no kubyara Abakirisitu b’abubatsi b’amahoro, ubutabera n’ubwiyunge mu muryango nyarwanda.”
Yakomeje agira ati: “Twahimbaje Yubile mu mpumeko ya Sinodi ya Kiliziya ihamagarira Abakirisitu kugendera hamwe. Ku ruzi rwa Yorodani tuzi ukuntu Roho mutagatifu yamanutse akaguma hejuru ya Yezu, n’uyu munsi ni uwo roho umwe ukomeza kuyobora kiliziya.
Yongeyeho ati: “Bikira Mariya waherekeje Yezu kuva kuri Batisimu ye kugeza ku rupfu no ku izuka rye, aherekeze Diyosezi yacu mu nzira nshya z’ubutore n’ubutumwa.”
Ku rwego rw’igihu, Yubile y’Impurirane y’imyaka 125 Ivanjiri igeze mu Rwanda n’iyimyaka 2025 Yezu Kristu acunguye Isi, yasorejwe i Kigali kuri Sitade Amahoro tariki ya 6 Ukuboza 2025.

Yubile y’Impurirane muri Diyosezi ya Kabgayi yasorejwe muri Paruwasi yaragijwe Yezu Nyirimuhwe mu Ruhango

