Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kaniga wo mu Karere ka Gicumbi buratangaza ko buhangayikishijwe n’ikibazo cy’imiryango igurisha ibyayo byose ikimukira mu Gihugu cya Uganda, nyuma ubuzima bwakwanga bakagaruka mu isura y’abatishoboye ku buryo bahinduka umutwaro kuri Leta y’u Rwanda.
Iby’iki kibazo byagaragajwe tariki ya 26 Ukwakira 2024 n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga Bwana Ndizihiwe Cyriaque nyuma y’umuturage witwa Mukankusi Annociata wari umaze kugaragaza ko ko abayeho nabi bityo ko yafashwa.

Mukankusi yagaragaje ko akeneye ubufasha ubwo Abadepite bari basuye abatuye mu Murenge wa Kaniga mu rwego rwo kureba uko itangira ry’igihembwe cy’ihinga 2025 A rihagaze no kumva ibibazo byabo.
Nibwo Mukankusi utuye mu Kagari ka Nyarwambu yateruye agira ati “Umugabo yanjyanye mu bugande tugezeyo arambonabonesha (arangora) ndagaruka. Nagarutse ibyari ibyacu byose byaragurishijwe ku buryo bingoye kubaho n’abana batanu ntacyo kubaha mfite.”
Mukankusi yakomeje avuga ko akigaruka mu Rwanda yahawe akazi ko gukubura mu muhanda gusa ko ayo ahembwa yose ayahahiramo abana ku buryo atabona ayamufasha kugira ikindi akora cyane ko nta n’aho kuba afite.
Iki kibazo nicyo cyatumye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga avuga ko bisigaye byarabaye nk’umuco kuri bamwe, aho usanga bafata umwanzuro wo kugurisha utwabo twose ngo bagiye kwibera muri Uganda, bagerayo ubuzima bukanga bakagaruka ari umutwaro.
Ikibaza mu mutwe ni ukugaruka bafite intego yo kugaragaza ko babayeho nabi kandi batishoboye leta ikwiye kubitaho.
Bwana Ndizihiwe ati “Hano tujya tugira imiryango, bakikora babyumvikanye bakagurisha ibyabo, bakambuka bakajya i Bugande. Hari n’abambuka batunaniye kubera ibyaha n’ibindi bakagenda ,bamara kugerayo bamaze kurya ibyabo byose babimaze bakabona kugaruka bagaragaza ko babayeho nabi.”
Gitifu akomeza agira ati “Habanza kuza umugore kugira ngo agaragaze ko umugabo yamunaniye, akaza gusaba aho aba, inzu n’ibindi […..] Hanyuma Leta yamara kubimuha, nta mezi abiri ashira umugabo atagarutse.”
Bwana Ndizihiwe yongeraho ko bafite gahunda yo kubakira Mukankusi gusa ko bidakwiye kuba umuco aho abaturage bisahura ubwabo bakagaruka nta n’aho gukinga umusaya cyangwa icyo gushyira mu nda.
Depite Madina Ndangiza avuga ko ibi atari umuco ukwiye kuranga abaturage baturiye umupaka, kandi ko umuco wo kumva ko uzahora uhabwa ubufasha ukwiye kuranduka.

Depite Ndangiza ati “Ni byiza ko Perezida adukorera byinshi byiza ariko natwe ntitukajye tumuvunisha. Ntiwumve ko ibintu byose babigukorera kuko ni umuco mubi.”
Nubwo nta mibare ihamye igaragaza abamaze kugurisha utwabo twose bakajya gukorera Uganda nyuma bakagaruka bavuga ko batishoboye ihari, abaturage batuye mu Murenge wa Kaniga bahamya ko ari benshi kandi ko uyu ari umuco usigaye weze mu miryango imwe n’imwe ituye muri iki gice, bakaba basaba ubukangurambaga buhoraho mu miryango no kuyigisha.
