Leta y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abaturarwanda kurushaho gushyira imbaraga mu buhinzi bw’imbuto kuko harimo ubukungu ntagereranywa.
Ubu bukangurambaga burajyana na gahunda ya leta yo kongera umubare w’ibiti bihingwa byaba ibivangwa n’imyaka n’ibindi.
Bwana Kwibuka Eugene, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko umumaro wo guhinga imbuto urenze kure amafaranga kuko uretse kuba isoko ryazo ridashobora kubura, ngo ni n’uburyo bwiza bwo kurwanya imirire mibi.

Ati “Iyo turebye isoko ry’abakeneye imbuto mu Rwanda ndetse no ku isi, bigaragara ko abantu bakeneye kurya imbuto ku buryo umuntu wese uzahinga imbuto akazigeza kuri abo bantu atazabura amafaranga kuko isoko rihora rifunguye.”
Ibijyanye n’ubukungu buri mu buhinzi bw’imbuto bigarukwaho na bamwe mu baturage bo mu turere twa Huye na Nyanza bamaze igihe babikora.
Sendarasi Prudence utuye mu Murenge wa Matyazo ho muri Nyanza amaze imyaka itanu mu buhinzi bw’imyembe na avoka, ku buryo kuri ubu ahinga ku buso bwa hegitari 12.
Sendarasi avuga ko avuga ko yagize gitekerezo cyo guhinga imbuto kuko yabonaga imbuto ari nke mu Rwanda.

Ati:”Nabonaga imodoka zizana imbuto ziva hanze, cyane cyane imyembe. Ibyo rero byatumye ntekereza kubikora ngo ndebe ko byashoboka.”
Sendarasi kandi akomeza avuga ko nubwo abantu babona ubuhinzi bw’imbuto ari umushinga uvunanye ariko ntawe ukwiye kuwutinya kuko gutangira buhoro buhoro bishoboka. Ati ”Iki gikorwa abantu barakibona bakumva kiravunanye, ariko ni umushinga watangira buhoro buhoro, ugatera ibiti 2, 5 se cyangwa 10.”
Uwamwezi Gloriose, umuhinzi wa avoka wo mu Karere ka Huye we avuga ko yatangiriye ku biti 400 gusa kuri ubu akaba ageze ku biti 800 ku buryo abisaruramo asaga miliyoni 8 ku mwaka.
Undi witwa Nsengimana Vianney umaze imyaka 8 akora ubuhinzi bw’imbuto nawe avuga ko hari byinshi amaze kugeraho kubera imbuto birimo ko kuri ubu atajya yifuza imbuto, kuba afite inka ndetse n’abana be bakaba batajya babura amafaranga y’ishuri.
Ibi kandi binagarukwaho na Nsengimana Emmanuel wo mu Karere ka Nyanza uvuga ko kuba yarahawe akazi gahoraho mu buhinzi bw’imbuto byamugejeje kuri byinshi birimo kuba abona indyo yuzuye ifite imbuto buri gihe kandi akaba amaze no kwiyubakira inzu y’amabati 40.
Ati “Kubera ubuhinzi bw’imyembe, ubu maze kwiyubakira inzu y’amabati 40 ikoreye n’amasuku kandi ntabwo njya mbura imbuto mu rugo iwanjye kuko nasobanukiwe akamaro kazoo. Ikirenze kuri ibi kandi n’iwanjye natangiye kuzitera kuko ubu maze kugira ibiti 5 ndetse ndizera ko mu minsi iri imbere bizagenda byiyongera.”
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ivuga ko kuri ubu hari umushinga w’imyaka 4 wo kwihaza mu biribwa, ukaba uzagira uruhare mu guteza imbere no gukomeza ingamba zijyanye n’ubworozi bw’amafi n’ubuhinzi bw’imbuto n’imboga.
Ni umushinga watewe inkunga n’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’igihugu cya Luxembourg ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi y’u Rwanda.
