Umuryango w’ihuriro ry’urubyiruko ryandika ndetse rigafata amafoto ashyirwa kuri Wikipedia rizwi nka Wikimedia Rwanda ryatangiye ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) abaturage 167 batishoboye bo mu Murenge Gitega, Akarere ka Nyarugenge.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Ukwakira 2024, mu muganda rusange usoza ukwezi aho mu Murenge wa Gitega hatewe ibiti birenga 500 by’ubwoko bunyuranye.
Uretse kwifatanya n’abatuye Umurenge wa Gitega mu muganda, no kwishyurira abatishoboye Mituweli ihwanye n’amafaranga ibihumbi 500,000 y’u Rwanda, Umuryango Wikimedia Rwanda wanagize uruhare mu gushishikariza abaturage kwizigamira binyuze muri gahunda ya Ejo Heza.
Umuyobozi w’Umurenge wa Gitega, Mugambira Etienne avuga ko bashimishijwe n’igikorwa cy’umuryango wa Wikimedia wakoze.
Yagize ati “Ibi bigaragaza ko uyu muryango ushyigikiye gahunda za Leta, kuko ukoze Umuganda ugasukura igihugu cyawe, nyuma ugafasha na bagenzi wawe batishoboye, ntako uba utagize.”
Nyinawumuntu Rebecca Jeannette ushinzwe guhuza ibikorwa bya Wikimedia Rwanda ndetse n’abaturage avuga ko bahisemo kwifatanya n’abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Ati “Ibidukikije bifite akamaro kadasanzwe cyane ko n’ibyo twandika kuri Wikipedia, ibyinshi biba bifitanye isano n’ibidukikije.”
Nyinawumuntu kandi wanatangije uyu muryango, ashimangira ko usibye kuba bandika amakuru kuri Wikipedia afitanye isano n’U Rwanda ndetse bagira n’ibikorwa bitandukanye byiganjemo guteza imbere urubyiruko rw’u Rwanda.
Ati “Uyu munsi mu Wikimedia dufite urubyiruko rwatangiye kwandika amakuru bityo narwo rukiteza imbere. Ndetse usibye n’urubyiruko tujya dusura imirenge itandukanye maze tukayitera inkunga nkuko twahaye Mituweli abature ba Gitega”
Agaruka ku bikorwa bya Wikimedia, Umuyobozi mukuru wayo Bwana Ndahiro Derrick ashimangira ko bifuza gukora ibizajya bifasha Umuryango Nyarwanda mu myaka iri mbere.

Ati “Usibye igikorwa cyo gufasha ndetse no gutanga Mituweli ku baturage, ikindi twifuza ni uko no mu myaka 100 izaza, umuntu azajya abona amafoto n’inyandiko ku bikorwa byabaye kandi ku buntu.”
Wikimedia Rwanda yatangiye mu mpera za 2019, ifite abanditsi basaga 300 ndetse bakaba bamaze gushyira inyandiko zisaga ibihumbi umunani n’amafoto asaga 3000 kuri wikipedia y’Ikinyarwanda.
Inyandiko za Wikimedia Rwanda kuri Wikipedia ziba ziganjemo izibumbatiye amateka y’ U Rwanda mu rwego rwo gukurura ba mukerarugendo, harimo amateka y’uduce dutandukanye ndetse n’ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda.



