Afurika y’Epfo: Miss Chidimma Adetshina ntakozwa ibyo kwirukanwa mu gihugu

Chidimma Adetshina w’imyaka 25, yagaragaje ko adakozwa ibyo kwirukanwa muri Afurika y’Epfo nyuma y’uko iki gihugu gikomeje kotswa igitutu n’abaturage batamushaka, we akavuga ko afite ubwenegihugu kubera ko yakivukiyemo.

Uyu mukobwa uri mubahataniye ikamba rya Nyaminga wa Afurika y’Epfo mu 2024, yavukiye i Sowetomu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Johannesburg, mu ntara ya Gauteng muri Afurika y’Epfo ariko akurira i Cape Town nkuko  yabitangarije mu  biganiro yakoranye n’itangazamakuru.

Adetshina arwanya icyemezo cyatangaje ko ari umuntu udafite uburenganzira bwo kuba muri Afurika y’Epfo bishingiye ku kuba ababyeyi be ari abanyamahanga. Yasobanuye ko yakurikije inzira zemewe n’amategeko kugira ngo hamenyekane neza ubwenegihugu bwe. Yashinje kandi abayobozi gushaka gukoresha ikibazo cye nk’urugero rugenewe abandi.

Yagize ati “Ndibutsa abantu bose ko navukiye muri Afurika y’Epfo. Nakoresheje inzira zemewe n’amategeko kugira ngo ubuzima bwanjye n’ubwenegihugu bwanjye bisuzumwe kandi bugenwe”.

Adetshina kandi yasabye ko ivangura rishingiye ku banyamahanga ikizwi nka ‘xenophobia’ ndetse n’amakuru atari yo bidakwiye kugira uruhare mu buryo abantu bafatwa.

Ibi yabivuze mu gihe itsinda rirwanya abimukira rizwi nka March and March ryari ryateraniye hanze y’urukiko, risaba ko Adetshina yirukanwa muri Afurika y’Epfo.

Ubwenegihugu bwa Adetshina bwatangiye gukorwaho igenzura rikomeye kuva ubwo yabaga umwe mu bakobwa bageze ku cyiciro cya nyuma mu irushanwa rya Nyaminga wa Afurika y’epfo 2024.

Urubanza leta yatanze isaba ko afungwa rwasubitswe ku wa 19 Kanama uyu mwaka ndetse biteganyijwe ko ruzongera kuburanishwa muri Gashyantare 2027. Kuri ubu rukomeje gukurikiranwa mu gihe hakomeje impaka ku bijyanye n’ubwenegihugu bwe n’uburenganzira afite bwo gukomeza kuba muri Afurika y’Epfo.

Umwanditsi: Josiane Umutesi