Uyu munsi, telefoni yarenze kuba igikoresho gikoreshwa mu guhamagara no guhamagarwa gusa ahubwo ihinduka igikoresho kinifashishwa mu gukora ibindi bitandukanye nk’akazi ndetse no kuboneraho serivisi zitandukanye.

Hari abarenga bakavuga ko igihano cya mbere batifuza ari ugutandukanya telefoni n’ubuzima bwabo busanzwe.

Ubushakashatsi bw’Igihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka wa 2024 bwakozwe na n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), bugaragaza ko ingo zitunze telefoni mu Rwanda zingana na 84.9%, mu gihe izitunze telefoni zigezweho (smartphone) zingana 36.2%.

Muri ubu bushakashatsi, bigaragara ko abagabo aribo batunze telefoni ku kigero cyo heuru ugereranyije n’abagore.

Imibare igaragaraza ko ab’igitsina gabo kuva ku myaka 10 kuzamura batunze telefoni ku kigero cya 58% mu gihe ab’igitsina gore bo muri iyo myaka bazitunze ku kigero cya 48.8%.

Mu bafite imyaka 16 kuzamura, abagabo batunze telefoni ku kigero cya 70.5% mu gihe abagore bazitunze ku kigero cya 58.2%.

Mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-30, abagabo batunze telefoni ku kigero cya 66.5% mu gihe abagore bazitunze ku kigero cya 56.7.

Ibi kandi ni nako bimeze mu bantu bafite imyaka ihera ku 31 kuzamura, kuko abagabo batunze telefoni ari 74% mu gihe abagore batunze telefoni ari 60%.

Muri rusange, imibare na NISR yerekeana ko abagabo batunze telefoni ku kigero cya 88.5% ndetse muri bo, 39.7% bakaba batunze izigizweho (smart phones). Ku rundi ruhande, abagore batunze telefoni ku kigero cya 75.9%, harimo 27.1% batunze izigezweho.

Ubu bushakashatsi bwerekana kandi ko abatuye mu mijyi aribo benshi batunze telefoni kuko ingo zingana na 95.4% by’izituye mu mujyi zifite telefoni mu gihe mu byaro izitunze telefoni ari 80.2%.

Umujyi wa Kigali kugeza ubu niwe uza ku isonga mu ntara zose mu kugira abaturage batunze telefoni kuko 96.8% by’ingo zo mu mujyi wa Kigali zitunze telefoni.

Umujyi wa Kigali ukurikirwa n’Amajyaruguru ari ku kigero cya 85.8%, Uburengerazuba na 85.4%, Iburasirazuba bufite 84.2%, mu gihe ingo zitunze telefoni ku kigero cyo hasi ari izo mu Majyepfo zingana na 76.5%.

Mu turere, dutatu tw’umujyi wa Kigali nitwo tuza imbere mu kugira umubare munini w’ingo zitunze telefoni mu gihe utundi dutatu two mu Ntara y’Amajyepfo tuza inyuma mu kugira umubare w’ingo zizitunze.

Akarere ka Kicukiro kaza imbere mu kugira ingo zitunze telefoni kuko 98.7% by’ingo zo muri Kicukiro, zitunze telefoni mu gihe Gisagara iza inyuma n’ingo zingana na 60% zitunze telefoni.