Byibuze abantu 95 bamaze kwicwa n’umwuzure wibasiye igihugu cya Espagne, nyuma y’imvura ikomeye yaguye mu ntara y’Uburasirazuba bwa Valencia, nk’uko ubuyobozi bw’iyi ntara bwabitangaje kuri uyu wa Gatatu.
Iyi mvura idasanzwe yateje umwuzure, yatangiye kugwa ku wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira, yasenye amateme n’inyubako.
Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje ariko abakora ubutabazi ntiborohewe no kubona abatekerezwa ko babuze kandi ubuyobozi buvuga ko umubare wababuze utaramenyekana neza.
Ingabo nyinshi nazo zoherejwe muri icyo gikorwa cyo gutabara kubera ko hari ahantu hashobora kugerwa gusa n’indege za kajugujugu.
Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze muri iyi ntara ya Valencia bavuze ko imiburo y’umwuzure yaje itinze, mu gihe Minisitiri w’intebe Pedro Sanchez we, ejo hashize yavuze ko abagizweho ingaruka n’iki kibazo batazatereranwa.
Yihanganishije ababuze ababo, aho yagize ati: “Espagne yose iri kumwe namwe.”
Hari ubwoba ko abapfuye baziyongera cyane. Umubare w’abahitanwe n’uyu mwuzure ni wo mubi mu gihugu kuva mu 1973, aho byibuze abantu 150 bapfuye bazize umwuzure ukabije wabaye muri iki gihugu mu majyepfo y’iburasirazuba.

Ubwo ingabo za Espagne hamwe n’abakozi bashinzwe ubutabazi bihutiraga gutabara abantu bari hejuru y’imodoka ndetse no ku mabaraza y’inzu, aba barokotse muri Valencia bavuze uburyo babonye amahano y’uyu mwuzure mu ijoro ryo ku wa kabiri.
Guillermo Serrano Pérez, ufite imyaka 21, ukomoka i Paiporta hafi ya Valencia, yavuze ko amazi yahise amanuka mu muhanda “nka tsunami”, bituma we n’ababyeyi be burira imodoka yabo maze bazamuka ku kiraro kugira ngo babashe kubaho.
Minisitiri w’intebe Pedro Sanchez yasezeranyije kongera kubaka ibikorwa remezo byangiritse, yongeraho ati: “Ku bantu bagishakisha ababo, Espagne yose iri kumwe namwe.”
Amashusho yafashwe na kajugujugu y’inzego zishinzwe ubutabazi, yerekanaga ibiraro byaguye ndetse n’imodoka n’amakamyo birundanye hejuru y’umuhanda munini hagati yahuzuye amazi hafi y’umujyi wa Valencia.
Abayobozi bavuga ko gari ya moshi zerekeza mu mijyi ya Madrid na Barcelona zahagaritswe kubera umwuzure, kandi amashuri ndetse n’ibindi bikorwa by’ingenzi byahagaritswe mu duce twibasiwe cyane.
Sosiyete ikora amashanyarazi i-DE, ifitwe n’ikigo gikomeye cy’Iburayi, Iberdrola, yavuze ko abakiriya bagera ku bihumbi 150 muri Valencia nta mashanyarazi bafite.
Inzego zishinzwe ubutabazi muri ako gace zasabye abaturage kwirinda ingendo zose zo mu muhanda no gukurikiza andi mabwiriza bahawe.
Si muri Valencia gusa hibasiwe, kuko habaye umwuzure kandi no mu tundi duce tw’igihugu, nko mu majyepfo ya Andalusia. Abashinzwe iteganyagihe baburiye ko ikirere gikomeza kuba kibi mu gihe umuyaga wagendaga werekeza mu majyaruguru y’iburasirazuba.
Antonio Carmona, umwubatsi akaba anatuye muri Alora muri Andalusia yagize ati: “Amazi y’umwuzure yatwaye imbwa nyinshi, amafarashi menshi, n’ibindi byinshi.”
Umuyobozi wa Andalusia, Juanma Moreno, yavuze ko hari Umwongereza w’imyaka 71 wapfiriye mu bitaro azize umutima nyuma yo gutabarwa mu rugo rwe rwari rwuzuye amazi muri Malaga, uyu mugaba akaba yari asanzwe arwaye hypothermie.
Perezida wa Komisiyo y’ubumwe bw’Uburayiburayi, Ursula von der Leyen yanditse kuri X ko, Uburayi bwiteguye gufasha. Ati: “Ibyo tubona muri Espagne birababaje.”
ASAJA, imwe mu matsinda manini y’abahinzi bo muri Espagne, ryavuze ko ricyeka ko ibihingwa by’inshi byangiritse.
Espagne ni igihugu cyohereza mu mahanga umubare munini w’amaronji, nk’uko bigaragara mu makuru y’ubucuruzi atangwa n’Ikigo gisuzuma iby’ubukungu, kandi Valencia igira hafi 60% byibikomoka ku ndimu mu gihugu, nk’uko bivugwa n’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku buhinzi cyo muri Valencia.
