Indege z’Igisirikari cy’Ubushinwa zavogereye ikirere cya Tayiwani

Kuri uyu wa Kane, Minisiteri y’ingabo za Tayiwani (MND) yatangaje ko ikirere cyayo cyavogerewe n’indege umunani z’Igisirikari cy’Ubushinwa.  

Muri izi ndege ngo harimo enye zegeraga ku birindiro bya gisirikare byo mu majyepfo y’iburengerazuba by’iki gihugu.

Nk’uko MND ibitangaza, izi ndege zagaragaraye kuwa gatatu hagati ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ndetse no kuri uyu wa kane, aho bavuze ko haburaga gato ngo zirenge umurongo utukura.

Ku rundi ruhande, Tayiwani yahise yohereza misile n’indege mu rwego rwo gukurikirana ikibazo mu buryo bwihuse.

Kuva muri Nzeri 2020, Ubushinwa bwongereye ibikorwa bya gisirikare  hirya no hino muri Tayiwani   birimo koherezayo indege n’amato ya gisirikare mu rwego rwo kurinda umutekano wabwo.

Mu minsi yashize nibwo Perezida wa Tayiwani, Lai Ching-te, yatumije inama yo mu rwego rwo hejuru ku mutekano mu gihugu, aho yijeje abaturage ko guverinoma yabo yiyemeje gukuraho no guca intege icyaza cyose kigamije kubangamira demokarasi n’umutekano bya Tayiwani nyuma y’uko Ubushinwa bukoze imyitozo ya gisirikare ku nkengero zicyo kirwa.

Tayiwani ni igihugu cyigenga kuva mu 1949. Icyakora, Ubushinwa buvuga ko Tayiwani ari agace kayo ndetse bwagiye bugerageza gukoresha ingufu za gisirikari mu rwego rwo kuyigarurira, intego itaragerwaho kugeza n’ubu.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads