EAR Diyoseze ya Shyogwe yabonye Musenyeri mushya

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Werurwe 2025, mu Itorero rya Angilikani, Diyoseze ya Shyogwe habereye umuhango wo kurobanura no kwicaza mu ntebe Umwepisikopi mushya Rev. Kabayiza Louis Pasteur asimbuye Jered Karimba ucyuye igihe.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta, barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Guverineri Alice Kayitesi w’Intara y’Amajyepfo n’abayobozi b’uturere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango. Uyu muhango kandi witabiriwe n’abayobozi b’amatorero n’amadini atandukanye, barimo Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa wa Diyoseze ya Kabgayi n’abandi.  

Abayobozi mu nzego za Leta bitabiriye uyu muhango

Mu butumwa yagenewe n’umushumba mukuru w’itorero Angilikani mu Rwanda Arkibishop Laurent Mbanda, yasabye Musenyeri mushya gusohoza inshingano yahawe ku murimo yahamagariwe kugira ngo awuhagararemo neza.

Yagize ati: “Kuba inyangamugayo muri uyu murimo, gukorera mu mucyo, gusohoza inshingano wahawe kandi no kuzimurikira ababiguhaye ni iby’ingiramumaro. Kubera abo uyoboye urugero rwiza no kubaganisha ku Mana bifatanije n’ibindi, bituma itorero rigira ubuzima kandi rikagira imirimo inoze.”

Mu ijambo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Dr. Patrice Mugenzi yagejeje ku bakirisitu ndetse n’abitabiriye uyu muhango, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifata amadini n’amatorero nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi, ashimira uruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma.

Yagize ati: “Turashima cyane itorero Angilikani ry’u Rwanda uruhare rwaryo mu iterambere ry’igihugu cyacu, aha twavuga amashuri meza mwubatse, amavuriro, ishoramari, ubuhinzi n’ubworozi bukataje muri iyi diyosezi, gutabara abari mu kaga n’ibindi bihindura ubuzima n’imibereho myiza y’Abanyarwanda by’umwihariko ubu bufatanye bukomeze mu kubaka no gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ndetse no kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye.” 

Yifuriza kandi imirimo myiza Musenyeri mushya ndetse amusaba gutera ikirenge mu cya mugenzi we asimbuye.

Mu kiganiro Rev. Kabayiza Louis Pasteur, Musenyeri  mushya wa EAR Diyoseze ya Shyogwe yagiranye n’itangazamakuru, yasobanuye byinshi mu nshingano ze agiye gutangira. Yavuze ko ikintu cya mbere azitaho ari ivugabutumwa ndetse agakomeza kubaka ibikorwa bindi bisanzwe by’iyi Diyoseze

Rev. Kabayiza ati: “Icya mbere ni ivugabutumwa rijya gukemura ibibazo biri mu muryango, kuko dufite imiryango myinshi irimo amakimbirane. Rero twumva ko ivugabutumwa rizagenda rikagera kuri abo bantu rikabigisha Yesu. Icyakabiri ni uburezi, dufite amashuri menshi ndetse na Kaminuza imwe, numva amashuri yacu tugiye kuyaha imbaraga agatanga uburezi bufite ireme.”

Yakomoje kandi kuri kaminuza yigisha imyuga avuga ko bagiye kuyishyiramo imbaraga. Ati: “Iriya kaminuza yacu y’imyuga n’andi mashuri y’imyuga ariko cyane cyane kaminuza, numva ikwiye gukomera ikazamuka ikagera ku rwego mpuzamahanga.”

Yongeyeho ko bazongera n’amavuriro kuko asanzwe atari menshi nkuko babyifuza ariko nanone avuga ko n’ahari bagomba kuyazamurira urwego akarushaho gutanga serivise nziza kandi inoze. Ati: “Amwe twifuza kuyagira za“clinics” akajya atanga ubuvuzi bwo ku rundi rwego.”

Ashimangira icyo Minisitiri yabasabye cyo kugira abapasiteri bize, yavuze ko n’abakiri bato bagomba kubigisha kugira ngo aho bari babashe kurwanya ubuyobe aho bari hose ndetse bagatanga amahugurwa atandukanye kugira ngo birinde inyigisho zipfuye. Yavuze ko kandi babitangiye muri Kaminuza yabo aho bigisha ibyiciro bitandukanye ndetse bafite n’ibitabo bisobanura byinshi kuri byo.

Musenyeri wa Diyoseze ya Kabgayi, Balthazar Ntivuguruzwa ari mu bitabiriye uyu muhango