Kuri uyu wa Mbere, Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga muri Koreya y’Epfo rwatesheje agaciro icyemezo cyo kweguza Perezida w’inzibacyuho, usanzwe ari na Minisitiri w’Intebe Han Duck-soo, rumugarura kuri uwo mwanya, yiyemeza gukomeza kuyobora ubukungu bw’iki gihugu cyo muri Aziya mu gihe cy’intambara y’ubucuruzi n’Amerika.
Nkuko BBC ibitangaza, Han agaruwe ku butegetsi yari yaramazeho ibyumweru bibiri gusa mbere y’uko abadepite batoreye kumweguza. Nyuma yo kweguzwa, Koreya y’Epfo yahise iyoborwa na Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe ubukungu, Choi Sang-mok.
Koreya y’Epfo yaranzwe n’akaduruvayo ka politiki kuva Perezida Yoon Suk Yeol yagerageza gushyiraho amategeko ya gisirikare yo mu bihe bidasanzwe.
Nyuma gato yo gutangira imirimo nka perezida w’agateganyo, Han yahagaritse ishyirwaho ry’abacamanza bashya mu rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga – ikintu abatavuga rumwe n’ubutegetsi bizeye ko cyazamura iyeguzwa rya Yoon. Kubera iyo mpamvu, batoye kweguza Han.
Ariko kuri uyu wa mbere, abacamanza bemeje ko barindwi baharitse ibyo birego.
Nyuma yo gutangaza iki cyemezo, Han yashimiye urukiko ku cyemezo cy’ubwenge rwafashe ndetse n’inama y’abaminisitiri ku bw’imirimo yabo ikomeye mu gihe yari yarahagaritswe, yagize ati:”Ndashimira Urukiko Rushinzwe Kurinda itegeko Nshinga ku cyemezo cyarwo cyiza.”
Yakomeje agira ati: “Njyewe nka perezida w’inzubacyuho, nzakora ibishoboka byose kugira ngo guverinoma nyishyire ku murongo, kandi nkoreshe ubwenge bwose n’ubushobozi bwose mu kurengera inyungu z’igihugu mu ntambara y’ubucuruzi.”
Koreya y’Epfo, kimwe mu bihugu byohereza ibicuruzwa byinshi mu mahanga ku isi, yiteguye guhangana n’ingaruka zishobora guterwa n’ibiciro byurijwe na Perezida wa Amerika, Donald Trump.
Koreya y’Epfo kandi itegereje ikindi cyemezo gishobora gufatwa n’uru rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga, ku birebana no kweguza burundu Perezida Yoon Suk Yeol.
Yoon yegujwe n’inteko ishinga amategeko kandi ahagarikwa ku mirimo ye ku ya 14 Ukuboza 2024, ariko iri yeguzwa rizaba burundu mu gihe bizaba byemejwe n’Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga. Urukiko niruramuka rutesheje agaciro ibyo aregwa, Yoon azahita asubira ku ku butegetsi, Han aveho.
Itariki y’urubanza rwa Yoon ntiratangazwa ngo hafatwe umwanzuro, ariko mu byumweru bishize, i Seoul habaye imyigaragambyo ikomeye y’abashyigikiye n’abadashyigikiye Yoon, aho ibihumbi by’abantu bahisemo kujya mu mihanda y’umurwa mukuru w’igihugu mu mpera z’icyumweru gishize.
