Babiri baguye mu gitero gikomeye cyagabwe na ‘drone’ za Ukraine i Moscou

Ubuyobozi bw’Uburusiya bwatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Werurwe, Ukraine yagabye igitero gikomeye cy’indege zitagira abadereva i Moscou, gihitana byibura abakozi babiri bakora mu bubiko bw’inyama, abandi 18 barakomereka, ndetse giteza ihagarikwa ry’ibikorwa igihe gito ku bibuga by’indege bine byo mu murwa mukuru.

Minisiteri y’ingabo yavuze ko izindi ndege zitagira abapiloti 337 zahanuwe hejuru y’Uburusiya, harimo 91 zari hejuru ya Moscou ni 126 zari hejuru ya gace ka Kursk aho ingabo za Ukraine zakuye akarenge.

Igitero cyo mu muri iki gitondo, cyabaye mu gihe abayobozi ba Amerika bagombaga guhura n’intumwa za Ukraine muri Arabiya Sawudite mu rwego rwo kuganira uko intambara imaze imyaka itatu yahagarara. Uretse ibyo kandi, igitero cyabaye no mu gihe ingabo z’Uburusiya zari ziri kugerageza gukumira ingabo nyinshi za Ukraine mu gace ka Kursk gaherereye mu burengerazuba bw’Uburusiya.

Kyiv yagiye igabwaho ibitero byinshi byibisasu bya ‘misille’ n’Uburusiyai kuva intambara itangiye, ndetse yanavuze ko kuri uyu wa kabiri yatewe ‘missile balistique’ n’indege zitagira abapilote 126. Mu kwirwanaho yagerageje gusubiza inyuma umuturanyi nayo ikoresheje ibitero by’indege zitagira abapilote ku ruganda rutunganya peteroli, ku bibuga by’indege ndetse no kuri sitasiyo za ‘radar’ zitanga amakuru y’intambara.

Umuyobozi w’umujyi wa Moscou, Sergei Sobyanin, yatangaje ko icyo gitero ari cyo kinini cy’indege zitagira abapilote zo muri Ukraine kigabwe kuri uyu mujyi.

Umudepite mukuru mu Burusiya yasabye igihugu cye gukoresha ‘misile hypersonic’ ya “Oreshnik” mu kwihorera ku gitero cy’uyu munsi. Ubu bwoko bwa ‘misile’ buheruka kugabwa na Moscou ku butaka bwa Ukraine mu Gushyingo ku mwaka ushize nyuma y’uko Amerika n’Ubwongereza byari bimaze kwemerera Kyiv gutera mu Burusiya bakoresheje ‘misile’ zo mu Burengerazuba bw’Isi.

Colonel Jenerali Andrei Kartapolov, ukuriye komite ishinzwe umutekano w’inteko ishinga amategeko akaba yarahoze ari minisitiri w’ingabo wungirije, yavuze ko icyemezo nk’iki ari Perezida Vladimir Putin wagifata. Ati: “Ariko ndatekereza ko byaba ingirakamaro – kandi cyane”.